Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Barimo gukekwaho ibyaha bine! uko byagenze kugira ngo abayobozi batatu bo mu rwego rushinzwe mine bisange mu yandi maboko

 

Kuri ubu inkuru irimo kugarukwaho n’ abantu benshi barimo kwibaza icyatumye abayobozi bo ku rwego rwa mine ,peteroli na gas ( RMB) ,bisanga batawe muri yombi .

Amakuru aravuga ko aba bayobozi batawe muri yombi n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho ibyaha bine birimo ruswa.

Ngo aba bafunzwe barimo uwari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isoko n’ingamba muri RMB, uyobora ishami rishinzwe gukurikirana inkomoko ya mine n’uyobora Ishami rishinzwe ibijyanye n’amakuru kuri mine.RIB yagize iti “Bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.”

Abayobozi bo muri RMB bafunganywe na ba rwiyemezamirimo bane, bakekwaho kuba abafatanyacyaha muri ibi byaha, bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo n’iya Nyarugenge.

Uru rwego rwaburiye abantu bose bishora mu byaha bya ruswa cyangwa abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite ko ibyo bakwiye kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko.

Uru rwego kandi rwamenyesheje abaturarwanda ko icyaha cya ruswa kidasaza, bityo ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, nta cyababuza gutanga amakuru kugira ngo abakigiramo uruhare bakurikiranwe.

Related posts