Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Baramukiye ku biro by’ umuyobozi w’ umujyi basaba ibyangombwa bibemerera gushinga ihuriro rihuza amasugi.

Muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’ Amajyaruguru , mu Mujyi wa Kasindi uhana imbibi na Uganda , inkumi n’ abangavu baramukiye ku biro by’ umuyobozi w’ uyu mujyi basaba ibyangombwa bibemerera gushinga ihuriro ribahuza, byabaye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022.

Nk’ uko byatangajwe n’ umwe muri aba bakobwa witwa Clarisse Nziavake yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye batekereza gushinga ihuriro byatewe n’ imvugo zikomeje gukwira hirya no hino ko ” Nta bakobwa b’ amasugi bakibaho” bityo rero biyemeza kubahinyuza bashinga ihuriro ruhuza amasugi.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko iri huriro ryabo biteguye gukora ubukangurambaga mu bigo by’ amashuri no mu nkumi zose zikiri amasugi bagamije kugwiza abanyamuryangi b’ iri huriro.

Avuga ko intego y’ iri huriro izaba igamije gutera aba bakobwa b’ amasugi akanyabugabo , no kubategurira kuba abagore beza b’ ahazaza bakomeye ku muco w’ ubusugi wahoze uranga umwari w’ umunyafurika.

Ati“ Turashaka kwereka abantu ko amasugi akibaho. Nkanjye ntabwo ndakora imibonano mpuzabitsina n’ umugabo uwo ari we wese. Ibi nabitewe n’ uko nagiye mbona abavandimwe banjye baryamana n’ abakunzi babo mbere yo gushaka bikabaviramo gutwita imburagihe kugeza ubwo birukanwa mu muryango”

Yongeyeho ko imbogamizi amasugi yo muri Kasindi avuga ko ahura nazo , ngo ni uko iyo bakundanye n’ abasore bakanga ko baryamana , bituma abo basore bigendera, ubundi bakagenda babasebya bavyva lo barwaye intinyi mu gihe hari n’ abadatinya kuvuga ko babaroze.

Related posts