Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Barajyahe ko yaje! Tom Close agiye gusohora filime.

Umuhukomeye cyane Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangajeko agiye gushyira hanze filime ye bwite

Uyu mugabo ufatanya umwuga w’Ubuhanzi no kuyobora ishami rishinzwe gutanga Amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yabwiye Itangazamakuru ko mu Kwezi k’Ugushyingo azatangira gufata amashusho y’iyi Filime.

Nyuma yo kwigarurira imitima yabanyarwanda bakunda umuziki we agiye no gusohora filime.

Yagize ati:”Hari Filime nifuza gukora.
Ndi mu mushinga wo gutangira kuyikora kandi ni muri uyu mwaka”.

Yavuze kandi ko n’ubwo iyi Filime ariye atazayigaragaramo kubera inshingano nyinshi afite cyakora  azayihagararira nk’umwanditsi wayo ndetse no kuyiyobora yerekera abakina uko bayikina, ndetse akazanatanga buri kimwe kizakenerwa kugira ngo ugere ahabona.

Yunzemo agira ati ibigwi nanditse muri Muzika ntibitagomba kugarukira aho, ngomba no kwigaragaza muri iyi Filime ye ya mbere agiye kumurikira Isi n’Abanyarwanda muri rusange.

Tom Close kubwe yumva  n’imara kuzagera hanze izaca agahigo nka Filime ihiga izindi mu bwiza n’ubuhanga izaba ikoranye.

Tom Close umwe mubahanzi bakomeye cyane Kandi bakunzwe cyane ni umugabo wubatse ufite umugore nabana ndetse akaba Ari numu dogiteri (doctor

Related posts