Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

 

Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yashakaga kwiyamamariza Umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017, yatangaje ko natorerwa kuba Perezida w’u Rwanda azajya asaranganya amafaranga abantu bose, aho yakoresheje urugero avuga ko uhembwa miliyoni enye, azajya ahabwa imwe kugira ngo abandi barimo abashomeri babone ayo bafata, ngo kuko nta nzara kuri bamwee azaba ashaka kubona mu gihugu cye.

 

Barafinda uri mu bakandida batanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ategerejwe muri Nyakanga uyu mwaka, yabitangaje ubwo yaganiraga na Shene ya YouTube yitwa Slim Jesus Tv. Uyu mugabo abantu benshi bakunze gufata nk’umunyarwenya yavuze ko ajya kuvuka yavutse ari umukomando kuko ngo yavukiye mu buzima bugoye cyane bityo ngo bimutoza gukura akomeye ndetse atekereza neza.Uyu wari kumwe n’umugore we, yatangaje ko atumva ukuntu hari umuntu uhembwa amafaranga miliyoni 4 Frw nyamara hari undi w’umushomeri. Yavuze ko naramuka abaye Perezida w’u Rwanda azajya afata abo bantu bahembwa miliyoni 4 Frw azigabanye ku buryo zizajya zihemba abantu bane, ku buryo buri wese yajya ahembwa miliyoni. Akomeza avuga ko adashaka kuzabona hari abashomeri bari mu gihugu ayoboye kandi ngo hari n’abandi bahembwa amafaranga menshi.

 

Barafinda yifashishije uru rugero gusa yavugaga ko kuri manda ye, abantu benshi bagomba gusaranganya amafaranga ahari ku buryo ntawe uzajya ugira menshi mu gihe undi ari umukene no kubaho bimugoye. Uyu mugabo yanavuze ko kuri manda ye abana bose bazajya bavuka barakorewe konte kugira ngo ababyeyi babo bajye babashyiriraho amafaranga bazifashisha kugeza barangije amashuri yabo ndetse bakanayatangiza bizinesi.Uyu wifuza kuba Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yanavuze ko nagera kuri uyu mwanya azakuraho imisoro ku bantu bakora imirimo ifite igishoro kiri munsi ya miliyoni 6 Frw ariko ngo mu gihe arenze bagatangira gusora ariko ku rugero rwo hasi cyane.

 

Related posts