Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Baradushyira mu bihe bigoye! Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yagize ubwoba atangaza amagambo akomeye ndetse nicyo Real Madrid idacyeka agomba gukora gitangaje

Mu cyumweru gishize Real Madrid na Manchester City zanganyije 1-1 kuri Santiago Bernabeu, City ifite amahirwe yo kujya ku mukino wa nyuma wa Champions League mu mateka yayo.

Nathan Aké yasibye umukino i Madrid, nyuma yo gusimburwa ubwo Ikipe ya Man City yatsindaga Leeds ibitego 2-1. Ku cyumweru gishize, ntabwo yari ku mukino iyi kipe ye ubwo yatsindaga ibitego 3-0 Everton.

Guardiola yakoze impinduka enye muri uwo mukino waberaga i Goodison Park, Kevin De Bruyne yari ku ntebe y’abasimbura umukino wose, ariko uyu mutoza yaraye yemeje ko De Bruyne ameze neza kandi yakoze imyitozo yose neza. Yagize Ati” Abakinnyi bose bameze neza usibye Nathan Ake”.

Sitade Ethihad iraba yuzuye abafana biraba ari ibirori bikomeye yakiriye uyu mukino uraba uwamateka. Guardiola ahanganye n’ikipe iraba irinda Champions League y’umwaka ushize, yayitwaye ku nshuro ya 14, Guardiola yizera ko abafana bashobora gukora itandukaniro, bagaha abakinnyi imbaraga.

Yagize Ati” Nzi ko bazaba inyuma yacu. Ntibazadutererana, ndabizi neza. Bazaba bahari mu bihe byiza n’ibibi. Turihutisha umukino, ariko turaba dukina ari 11 kuri 11 kandi baradushyira mu bihe bigoye.”

Itandukaniro ntirirakorwa gusa n’amarangamutima hamwe n’umwuka turaba turimo. Umutekenisiye w’i Katarona yizera ko ari ngombwa gukora Andi mayeri kugirango ube wabona ibitandukanye nibyabonetse mu mukino ubanza.

Ati “Hazabaho amarangamutima menshi, ariko ntibizaba bihagije gutsinda Real Madrid. Tugomba guhindura ibintu, tukaba beza kugira ngo turemere ahirwe menshi abataha izamu bacu, babone imipira myinshi. Tugomba gukinira mu myanya tuzajya tuba twahawe, ndetse dukoreshe n’ubwiza bw’abakinnyi tufite mu bice byose by’umukino.”

Yakomeje agira ati “Turi muri kimwe cya kabiri kirangiza muri Champions League, turahangana n’ikipe ikomeye. Ni ikibazo gikomeye, ariko dutegereje guhura nayo kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo fuhangane.”

 

Related posts