Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Banze kumuherekeza none bazamuherekeza barimo kurira, Musanze umwana yagiye mu bwiherero atindayo bagira ngo yatayemo phone bagiye kureba basanza ni we waguyemo

 

 

Mu Karere ka Musanze ,mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Gasakuza mu Mudugudu wa Nyamugari haravugwa inkuru ibabaje y’ umwana w’ umuhungu w’ imyaka itatu n’ igice y’ amavuko , yasanzwe yaguye mu bwiherero bagiye kumukuramo basanga yashizemo umwuka.

 

Aya amakuru yamenyekanye mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’uko uyu mwana abwiye ababyeyi be ko ashaka kujya mu bwiherero, bamuha telefoni ngo ayijyane kuyimurikisha kuko bwari bwije, aho yaje kumara umwanya munini ataragaruka, ababyeyi be babonye atinzeyo bakeka ko yaba yayitayemo akagira ubwoba bwo kugaruka mu nzu barimo, mu kujya kumureba basanga yaguye mu bwiherero umurambo uri mu mwanda.

Aimable Nsengimana,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, yemeje makuru y’urupfu ry’uyu mwana.Yagize ati: “Bakimara gusanga umwana yabuguyemo, bihutiye kumukuramo ku bw’amahirwe macye basanga yamaze gupfa. Byaba byiza ababyeyi bagiye baba hafi y’abana bagakumira ikintu cyose gishyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko nk’ubu uyu mwana wari ukiri mutoya kuriya, ntabwo yari uwo koherezwa mu bwiherero muri iryo joro nta wundi muntu bari kumwe”.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati“Usesenguye neza ubona ko habayeho uburangare bw’abari kumwe na we aribo babyeyi be, kuko ubwabyo kwemera ko umwana ajya hanze wenyine abandi bagasigara mu nzu nijoro, noneho mu bwiherero sibyo. Abaturage rero tubasaba kudaterera ibintu iyongiyo bitwaje izindi nshingano kuko rimwe na rimwe bikurura ingaruka mbi, ziba zishobora no guteza urupfu”.

Nsengimana yanasabye Abaturage kwita ku myubakire inoze y’ubwiherero, bubaka ubwujuje ibisabwa nko kuba butinze neza, bukinze kandi busakaye mu kwirinda ko bwateza impanuka.Umurambo w’umwana nyuma yo gukurwa mu bwiherero, wajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzumwa.

 

 

Related posts