Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu n’indi Mirenge bihana imbibi nka Mudende, Bugeshi n’indi iri hafi nka Busasamana mu Karere ka Rubavu, baravuga ko batanyuzwe n’umico wo gukwa abasore usigaye waradutse muri aka gace, kuko buri rugo rufite umukobwa rugomba gushaka ubushobozi bw’amafaranga ngo rugomba guha umukwe, mu byiswe ‘Gusugiza’.

 

Icyakora siko aba baturage bose babyumva kimwe [cyane cyane abakobwa n’ababyeyi babo], ahubwo mu bisobanuro batanga, bagaragaza ko iyo umukobwa ashakanye n’umusore agomba kumuha umubare w’amafaranga runaka ubundi bakayamugarurira bayakubye kabiri cyangwa gatatu hiyongereyeho ibirongoranwa.

Tuyisenge Emmanuel, umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 utuye mu Kagari ka Ngando mu Murenge wa Kabatwa, avuga ko mu gushaka umugore agomba kwita ku bushobozi bw’iwabo w’umukobwa. Yagize ati “Umukobwa udafite amafaranga ntakintu twavugana, namujyana he nta kintu bazampa iwabo? Ubwo nanjye ni ukubyara abo nzashobora gukorera nk’ibyo kwa databukwe bazankorera.”

Ku rundi ruhande n’ubwo uyu musore kimwe n’abandi bishimira ndetse bagakunda uyu muco, ntibishimwa na bamwe mu babyeyi bo muri aka gace kimwe n’abakobwa, bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, kuko ayo mafaranga ahabwa umusore ubundi ntaho ateganywa mu muco.

Umwe mu bakobwa baganiriye na TV10 dukesha iyi nkuru yagize ati “Niba bampaye bya bihumbi 200, mama arashyiraho andi ibihumbi 300, abe ibihumbi 500, agure n’ibikoresho za matela, amasafuriya, ibyo kurya, amavarisi, ibitenge byanjye n’ibya mabukwe, imyenda y’umugabo kandi bitari muri ya 300. Mbega niwo muco ntabwo umusore aba yatanze inkwano ahubwo abagore nitwe turi gukwa abagabo kubera ko abahungu b’ubu bari kurongora ari yo gahunda, wowe ukagira ngo aragukunze ariko akunze amafaranga.”

Umwe mu bagore wahamije ko ibivugwa n’abo baturage ari ukuri kuko byamubayeho ndetse kugeza ubu akaba amaze hafi umwaka yirukanywe n’umugabo, yagize ati “nasanze umugabo noneho arambwira ngo ugomba kugenda iwanyu bakaguhereza nk’uko bari guhereza abandi, njyewe ndamubwira ngo rero ibyo bari guha abandi ntabyo nabona iwacu ntacyo tugira, ubwo na n’iyi saha ntabwo tubana yaranyirukanye ngira ipfunwe nkavuga ngo wenda iyo iwacu biza kuba biriyo wenda nanjye baba babinkoreye nkaba nibereye hamwe n’umugabo.”

Aba baturage basaba ko Leta ikwiye kwinjira muri ibi byadutse, kuko bishobora gukomeza gusenya imiryango ikivuka, ndetse bikanagira ingaruka ku mibanire ya bamwe. Umwe ati “Undi ati “Ni inkwano se? ahubwo bimeze nk’aho ari ugucuruza ni business. None se umugabo araba atagukoye ahubwo wowe mukobwa ukamukwa. Njye nasaba ko babikuraho kubera ko bamwe bari kubirenganiramo, mbese biri gusenya ingo.”

Related posts