Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bamwe bakuyemo akabo karenge! Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Andy Bumuntu yatangaje ibyo umukobwa uzavamo umugore we agomba kuba yujuje benshi bamukurira ingofero

Sikenshi cyane uzabona ibyamamare bidafite abakunzi cyangwa bafite ibyo bagenderaho bitandukanye nibyo benshi baba bakeka.

Umuhanzi ukunzwe nabatari bake hano mu Rwanda Kayigi Andy Dick Fred wamamaye cyane nka Andy Bumuntu yatunguye benshi avuga k’umukobwa ashaka ko bazarushinga.

Uyu muhanzi uri bagezweho mu muziki w’u Rwanda ukundirwa imiririmbire n’imyandikire ye, yagarutse ku bintu bibiri yifuza ku mukobwa wazavamo umugore umubereye.

Uyu muhanzi w’imyaka 28 ubwo yari mu kiganiro asanzwe akora cya Kiss Breakfast yagaragaje ko mu bintu yifuza ku mukobwa wazamubera umugore harimo kubaha no gukora cyane.

Ati “Ni ibintu bibiri ikintu cya mbere ni ukubaha ndavuga umuntu wiyubaha akubaha n’umuntu babana.”

“Icya kabiri ni ukora cyane, kuba uri umuntu ubyuka mu gitondo ukifuza iterambere, njyewe ndakora cyane ndifuza umuntu nawe ufite inzozi ze kugira ngo mubere itara nawe ambere urumuri

Andy Bumuntu yakomeje avuga ko iby’uko umuntu asa inyuma atabirebaho cyane, kuko kuri we ibyo biza nyuma y’ibindi ndetse ahamyako umugore mwiza utamurebera mu isura.

Uyu muhanzi umaze imyaka irindwi amuritse indirimbo ye ya mbere, kugeza ubu nta mukobwa aratangaza nk’umukunzi we.

Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi barangwa n’indirimbo zuje amagambo meza y’urukundo akaba ari nabyo bituma yigarurira imitima y’abenshi.

Andy Bumuntu akaba yaratangiye gukora kuri Kiss Fm nyuma yaho Arthur Nkusi asezeye kuri iki gitangaza makuru, ariko kuri ubu akaba uyu muhanzi nyuma y’igihe gito avuye ahavuye akaba yarahise yerekeza kuri Television Rwanda.

 

Related posts