Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bahora basabwa kwitwararika , ikintu gihora gitwara ubuzima bw’ abantu cyongeye gutwara batandatu i Kayonza

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, nibwo Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagali ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, humvikanye inkuru y’ inshamugongo y’abantu batandatu bakoraga ubucukuzi bw’ amabuye bagwiriwe n’ ikirombe bahita bitaba Imana.

Rukeribuga Joseph, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu yavuze ko iki kirombe cyagwiriye abantu ahagana saa Kumi n’imwe ubwo bari basoje akazi bagiye gutaha, mu magambo ye yagize ati“ Byabaye ejo Saa 17:00 basoje akazi, bari bari kwitegura gusohoka ni uko ikirombe kirariduka abantu batandatu bahita bapfa. Turakeka ko byatewe n’iyi mvura imaze iminsi igwa ikaba yaratumye ubutaka bworoha cyane. Twaraye tugerageje kubashakisha dukuramo imirambo y’abakozi batatu abandi bo ntibahise baboneka.”

Umva hano amakuru aramutse avugwa kuro Prince Kid

 

Uyu muyobozi yabajijwe niba ubusanzwe mu gihe cy’imvura abacukura amabuye y’agaciro bakomeza gukora nta nkomyi, avuga ko bakomeza gukora ariko ko mbere yo kumanuka mu kirombe haba hari umukozi ushinzwe gupima ubutaka akareba ko aho abantu bagiye nta ngaruka bahura nazo.Ati “ Ejo nabwo yarabikoze ni ko batubwiye, batubwiye ko iyo atari yapima nta mukozi ushobora kumanuka mu kirombe, kuko ngo abikora buri gitondo akabikora ahantu hose baba bagiye gucukura.”

Rukeribuga yakomeje avuga ko kuri ubu batumijeho imashini nini kugira ngo ibafashe gushakisha abo bantu kuko izari zihari zaraye zikoreshejwe ntizitange umusaruro.

Uyu muyobozi yasabye abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika muri ibi bihe ngo kuko ubutaka bwagiyemo imvura nyinshi ku buryo bworoshye cyane isaha n’isaha bwamanuka bigateza ikibazo.

 

 

 

Related posts