Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Bacyumva inkuru ivuga ko hagiye gutangwa ibihembo mpuzamahanga muri gospel abantu benshi bibaza niba ibyo bumva ari ukuri cyangwa ibihuha gusa

Kugeza ubu, amakuru dukura mubitangazamakuru bitandukanye byo muri Australia aravuga ko uyu mwaka utandukanye cyane n’iyindimyaka mubikorwa bya Gospel byaranze imyaka yose yatambutse.

Kuri ubu hari amakuru akomeje gukwirakwira ku isi yose avuga mubijyanye n’ibihembo biteganijwe kuzatangwa taliki 18 Gashyantare umwaka wa 2023 mu birori ngarukamwaka bya RSW Awards mpuzamahanga ndetse n’ibyishimo bya Gala Dinner bizabera muri Australia yepfo, mumujyi wa Adelaide, byateguwe n’ umuryango mpuzamahanga witwa Rise and shine World Inc ukorera muri Australia, Twagerageje gushaka uhagarariye Rise na Shine World Inc.

Bishop Alain Justin

Twavuganye Bishop Alain Justin, kugirango agire icyo atubwira ku makuru avugwa. Kubwamahirwe, twashoboye kuvugana nawe nubwo bitari byoroshye kubera inshingano ze nyinshi zitandukanye aba afite.

Mukiganiro twagiranye nuyu muyobozi yatubwiye ko iyi gahunda yogutanga ibihembo koko ihari mumagambo ye yagize ati” ni ibihembo bizatangwa kurwego mpuzamahanga ku bantu bakoze neza mu bijyanye na muzika yokuramya ndetse no guhimbaza Imana ariko si mumuziki gusa ahubwo bikorwa hazanahembwa n’abandi bagaragayeho ibikorwa bijyanye n’ubumuntu ndetse n’urukundo. Uku niko yabidutangarije ashingiye ku ntego za Minisiteri ya Rise and Shine World Inc.

Twamubajije uko igitekerezo cyo gutanga ibihembo cyatangiye n’intego y’ibyo bihembo, n’ukuntu Rise na Shine World Inc. nk’umuryango mpuzamahanga uzatanga ibi bihembo watangiye ibikorwa byacyo udusubiza agira ati” RISE AND SHINE WORLD Inc. ni umuryango mpuzamahanga w’amadini. Igizwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye aho abanyamuryango bose bakomoka mu moko atandukanye, n’indimi zitandukanye. RISE AND SHINE WORLD Inc. ni ihuriro rya minisiteri irenze imwe igamije guhindura ubuzima no guhindura umuryango muburyo bwiza.

Twabibutsako Ikicaro gikuru cy’uyumuryango giherereye mumjyi wa ADELAIDE, mumajepfo ya AUSTRALIA, RISE AND SHINE WORLD Inc. Yashinzwe na Bishop Alain Justin M. n’umugore we Madamu bishop Marlene Justin nyuma yo kubona iyerekwa ryayo muri 2012. Muri iryo yerekwa, Imana yamweretse Inyenyeri eshanu zikubiye munyenyeri imwe ihita itanga IBINTU 3. Imana yamuhishuriye ko ibyerekezo bitanu byisi, imigabane itanu yisi, nubuyobozi butanu buranga umuntu, nibaramuka bahujije inyenyeri imwe (Yesu Kristo) byavamo: Amahoro urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, ububyutse, n’agakiza. Ibyo bintu 3 byose bizakwira isi yose kubwumwuka wera.

RISE AND SHINE WORLD Inc. igamije gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu mpande zose z’isi, ndetse no gufasha abantu guhindura ubuzima bwabo binyuze mubikorwa by’urukundo no gufasha.

RISE AND SHINE WORLD ikorana n’andi matorero nimiryango hagamijwe kwagura ubwami bw’Imana. N’igihe abantu bagimba gukanguka bakamurika kuko urumuri rwabo ruje. “niko bishop Justin Alain yavuze”

RISE AND SHINE WORLD ifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kwigisha ijambo ry’Imana abizera n’abatizera kugira ngo babe umubiri wa Kristo, binyuze mubikorwa bitandukanye.

Ni muri urwo rwego, Rise and Shine World Inc. batangije ibihembo mpuzamahanga bya Gospel icon ibihembo byitwa RSW AWARDS. bizabera mu bice byinshi byisi. Ibihembo bya RSW (Rise and Shine World) bizerekana kandi bihesha icyubahiro abantu mu byiciro bitandukanye, kubikorwa byabo n’imbaraga zabo mugukwirakwiza ubutumwa bwa Yesu kristu binyuze mumuziki wa Gospel n’ibindi bikorwa byose bifite aho bihuriye n’ubutumwa bwiza bwa Kristo, muri ibibihembo kandi hazajya hahabwa agaciro abayobozi b’amadini atandukanye, abaharaniye uburenganzi bwamuntu ndetse n’abanyabigwi.

Intego y’ibyo bihembo ni uguteza imbere ubutumwa bwiza, ubuvugizi, no kumenyekanisha umuziki wa gospel ku isi no guha icyubahiro abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga mu butumwa bwiza bushingiye ku gufasha Abantu, Ubuyobozi, ubumuntu, gutera inkunga, kwamamaza, no gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Tumubajije icyagendeweho muguhitamo abazahabwa ibibihembo kuri iyincuro yatubwiye ko hari abatoranijwe ku rwego rw’isi nyuma y’igihe kinini, komite y’impuguke isuzuma benshi mubatoranyijwe, kandi byemejwe ko bazahabwa ibi bihembo byitwa RSW Awards kandi ko urutonde rwabo ruzashyirwa ahagaragara muminsi iri imbere.

Ntabwo byari bimenyereee cyane ko wumva ibijyanye nibihembo mpuzamahanga bya gospel byateguwe kugirango hahembe abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mubikorwa by’urukundo n’ubutabazi.

Amakuru aturuka muri Australia agaragaza ko bizaba bimwe mu bihembo byambere mpuzamahanga mubijyanye na gospel Aho berekana ko ari igikorwa kizahindura amateka y’ubutumwa bwiza muri rusange. RSW AWARDS nigisubizo nishema kubakora umuziki wa Gospel kurwego mpuzamahanga. Tuzakomeza kubaha amakuru ajyanye n’ibi bihembo.

Related posts