Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Babanje kumusambanya , barangije bahita bamwica , babiri nibo batawe muri yombi.

 

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru yabantu babiri batawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB nyuma y’ uko bakekwaho icyaha cyo kwica umukobwa babanje kumusambanya.Amakuru avuga ko abatawe muri yombi ari umugabo w’imyaka 42 uzwi nka Mucoma n’undi wa 29 uzwi nka Kibobo, bombi “bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, aho bishe uwitwa Nibagwire Solange w’imyaka 29 bamaze kumusambanya ku gahato.”

Amakuru nk’ uko akomeza abivuga ngo ibi byaha bakekwaho byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza mu Mudugudu wa Kigarama, tariki ya 29 Gicurasi 2023.

RIB yakomeje iti “Abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Busasamana mu gihe hari gutunganwa dosiye yabo kugirango yohererezwe Ubushinjacyaha.” Bafunzwe kuva ku wa 30 Gicurasi 2023.

Inkuru mu mashusho

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyaha cyo kwica umuntu no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kandi inibutsa abantu ko ari ibyaha by’ubugome, ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera.”

Itegeko ryo mu 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese wahamijwe icyaha cy’ubwicanyi ahanishwa igifungo cya burundu.Ni mu gihe icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, giteganyirizwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 Frw.

Related posts