Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

B Threy yashyize agira icyo atangaza ku ndirimbo ye ‘Goofy father’ yateje impagagarara

 

Umuhanzi B Threy ukora injyana ya Kinyatrap yashyize atangaza ukuri ku ndirimbo Goofy father yateje impagagarara kuri social media, avuga aho igitekerezo cyayo cyavuye.

Mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy kuri Instagram, B threy yavuze ko igitekerezo cyo gukora iriya ndirimbo cyaturutse kuri umwe mu bantu bakoresha social media cyane cyane X izwi nka Twitter.

Mu busanzwe uyu musore ntabwo ajya akunda umuntu unenga ibikorwa bye, Kuri X haje umwe mu bafana atangira gusebya indirimbo ye nuko amakimbirane hagati yabo avuka atyo.

Yagize ati, ” Mu buzima bisanzwe ngewe sinjya nkunda umuntu usebya ibintu byange mu ruhame, rero iyo ushatse kubisebya nange ubwo nshaka uburyo nagusobanurira ko atari bibi Kandi ubwo mu buryo bugomba kuzamo amakimbirane.”

Yakomeje agira ati,” Ubwo uwo muntu ukoresha social media yasebyaga indirimbo yange, nange nahise nza musubizabya umujinya. Muri make iriya ndirimbo nayikoze biturutse kuri uwo mufana ndetse n’abandi bose baba bumva basebya ibikorwa by’umuntu aho kumushyigikira, nayikoze ari bo nshaka ku bwira.”

Iyi ndirimbo Goofy father kuri ubu ikaba imaze amezi agera kuri abiri igiye hanze.

Related posts