Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Azagarurwa na nde? Perezida wa Kiyovu Sports yashenguwe bikomeye no kunyagirwa na Police FC; ibibazo byisuka mu bindi

Perezida wa Kiyovu Sports Club, Nkurunziza Bugingo David, nyuma yo kunyagirwa n’Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu ibitego 4-0 mu mukino wa Shampiyona, yagaragaye muri Stade avugira kuri telefone mu burakari bwinshi, aho atiyumvishaga uko ibyo bitego byose byinjiye mu izamu ry’ikipe ayoboye.

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, kuri Stade Regionale ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo; Police FC yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda 2024/2025.

Uyu mukino wari waragizwe ikirarane n’uko Police FC yari mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup yari ihagarariyemo u Rwanda ikaza gusezererwa ku ikubitiro na Club Sportive Constantinios yo muri Alijeriya.

Police FC yari yabanje mu Umunyezamu, Niyongira Patient; Achraf Mandela, Ishimwe Christian, Issah Yakubu, Ndizeye na Samuel mu bwugarizi; Henry Msanga, Richard Kirongozi, na Iradukunda Simeon mu kibuga hagati; Ani Elijah, Bigirimana Abedi na Mugisha Didier bayishakira ibitego; yaje kwitwara neza ku munsi wa kabiri wa Shampiyona nyuma y’imyaka itanu itabona intsinzi kuri uyu munsi.

Ku rundi ruhande Kiyovu Sports y’umutoza, Goslin Bipfubusa yari yabanje mu kibuga Umunyezamu Nzeyurwanda Djihard; Karim Mackenzie, Byiringiro David, na Kazindu Bahati Guy bari mu bwugarizi; Ndizeye Eric, Tuyisenge Hakim, na Hakizimana Felicien bari mu bwugarizi; ishakirwa ibitego na afatanyije na Mugisha Desire, Nsabimana Danny na Shelf Bayo; ntibyaje kuyihira.

Ku munota wa 13 wonyine, Police FC yari yakambitse imbere y’izamu yabonye igitego cyatsinzwe na myugariro Ishimwe Christian. Ku munota wa 36, Bigirimana Abedi yongezamo, Mugisha Didier ashinga umusumari mu gikomere ku wa 50, mbere y’uko ku munota wa 83 rutahizamu Ani Elijah ashyiramo agashyinguracumu.

Kuva mu gice cya mbere hinjira ibitego 2, kugera mu minota ya nyuma; Perezida wa Kiyovu Sports Nkurunziza Bugingo David yagaragaje ukutishimira umusaruro w’abasore be.

Si bimwe by’uwatsinzwe bisanzwe, perezida Nkurunziza yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi ndetse ahita yisohokera muri Stade nta we agishije inama.

Uretse gushaka umusaruro mu kibuga, uyu mugabo n’abo bafatanyije kuyobora kandi baracyafite umukoro wo kubanza kwishyura amadeni iyi kipe y’abakinnyi; ibyatumye FIFA ibahanisha kutongeramo abandi bakinnyi mpuzamahanga; n’ibindi bibazo uruhuri bishinhgiye ahanini ku mikoro.

Ku rundi ruhande, Police FC yahise igumana umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 10; ku rutonde ikurikiwemo na Rutsiro FC ifite amanota 7 inganya na Gasogi United ya gatatu na AS Kigali ya kane.

Perezida Nkurunziza David yahise yisohokera!
Mugisha Didier watsinze igitego cya gatatu!

Umurundi Birimana Abedi watsinze igitego cya kabiri iruhande rwa Bayo!
Mugisha Didier watsinze igitego cya gatatu!
Rutahizamu Ani Elijah watsinze agashyinguracumu!
Police FC iyoboye urutonde n’amanota 10!

Ishimwe Christian wafunguye amazu!

Related posts