Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda

 

Igice cya Mbere cyaranze shampiyona y’ u Rwanda 2024/2025 haranzwemo n’ udushya dutandukanye,kuri uyu munsi twasubiye mu bihe byaranze igice cya mbere cya shampiyona y’ u Rwanda.

Iki gice cya mbere cya Shampiyona cyarangiye ku wa 12 Mutarama 2025 Rayon Sports iyoboye urutonde n’ amanita 36 mu mikono 15, ikipe ya APR FC iza ku mwanya wa Kabiri n’ amanota 31.
Ibi ni ibintu by’ ingenzi byaranze iki gice cya mbere cya shampiyona y’ u Rwanda.

1.Ikipe ya APR FC yatewe mpaga:Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryashyizeho itegeko rishyiraho umubare ntarengwa w’ abakinnyi b’ abanyamahanga mu kibuga aho buri kipe itagombaga gukinisha abarenga batandatu.Gusa ubwo APR FC yanganyaga na Gorilla Fc ku wa 03 Ugushyingo 2024 yari yakinishije umukinnyi wa karindwi w’ umunyamahanga Nwobodo Chidiebere wasimbuye Tuyisenge Arsene.
Icyo gihe byararutswe cyane bituma ikipe ya Gorilla itanga ikirego muri FERWAFA maze nayo ifata icyemezo cyo gutera ikipe y’ ingazo z’ igihugu mpaga.

2.SITADE, Amaharo yuzuye mbere y’ umukino wa Rayon sports na APR FC: Umukino w’ amateka hagati ya Rayon Sports na Apr Fc wabereye kuri Sitade Amaharo tariki ya 07 UKuboza 2024 .ni umukino wa Kabiri wa shampiyona waberaga kuri iyi sitade ivuguruye kuva imirimo yo kuyisana yarangiza muri Kamena 2024. Mbere y’ umunsi w’ umukino nibwo amatike yashize.
Iyi sitade Amahoro yakira abantu 45000 yari yamaze kuzura mbere y’ uko umukino utangira. Uyu mukino wakurikiranywe n’ abantu benshi cyane dore ko winjije asanga miliyoni 173. 5 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

3.Gusezera kwa Haruna Niyonzima: Haruna Niyonzima wigeze kuba kapiteni w’ ikipe y’ igihugu Amavubi yagarutse muri Rayon Sports gusa ntiyamaze kabiri kuko atigeze akina umukino n’ umwe wa shampiyona y’ u Rwanda 2024&2025 uretse umukino umwe bakinnye na Azam ku munsi wise RAYONDAY CYANGWA UMUNSI W’ IGIKUNDIRO.

Uyu mukinnyi nyuma y’ uko yari amaze gusezera byateye igisebo iyi kipe y’ abafana benshi mu Rwanda nk’ uko bivugwa.

4.Rayon Sports na APR FC zatsindiwe mu karere ka HUYE: Mu cyumweru gishize nibwo aya amakipe yombi yatsindiwe mu karere ka Huye , aho Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-1 naho APR FC yaje gutsindwa na Amagaju igitego 1-0.

Gutsindwa kw’ aya makipe abiri ku munsi umwe byabaye amateka kuko bidakunze kuba muri shampiyona y’ u Rwanda.

Related posts