Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC ishobora kubirindurwa nyuma y’ikintu gikomeye Uwayezu Jean Fidel akoreye abakinnyi ba Rayon Sports benshi bamuciraga akari urutega

 

Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma y’iminsi myinshi barimo kwigaragambya, ibyo basabwaga byose bagiye kubihabwa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC ziracakirana mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Uraba ari umukino ukomeye mu buryo bwose bijyanye ni uko aya makipe asanzwe ahanganye haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga bitewe n’agapingane gasanzwe mu bafana b’aya makipe yose.

Uyu mukino benshi bibazaga uko uzaba umeze bijyanye n’ibibazo byavugwaga muri Rayon Sports bumva ko iyi kipe ishobora kuza ntambaraga nyinshi yshyizemo ariko KIGALI NEWS tumenye ko nyuma y’imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports barimo gukorera kuri Sitade y’i Huye, barahite berekeza kuri Hotel aho bacumbitse baherezwe imishahara yabo yose, udushimbazamusyi batabonye tw’imikino imwe n’imwe bakinnye batahawe.

Ibi bikozwe nyuma y’amagambo Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu avuga ko bagiye gukomeza gushaka uko bacyemura ibibazo byose kugirango ikipe ya Rayon Sports izabashe gutwara iki gikombe nyuma y’igihe kinini batagikozaho imitwe y’intoki.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 3 kamena 2023. Uyu mukino uzabera mu karere ka Huye. Amatike yo kwinjira yamaze gushira nyuma igihe kitari gito FERWAFA itangaje ibiciro. Ahasanzwe Hari 2000, ahatwikiriye hari 5000 ndetse n’ibihumbi 10 muri VIP.

 

 

 

Related posts