Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Apôtre Yongwe yavuze ko kuba yarasabaga ituro abaje kwakira agakiza ,nta cyaha kibirimo kuko Yesu yarisabaga

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23.10.2023,nibwo  Apôtre Yongwe  yisobanuraga mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo,  yavuze ko kuba yarasabaga ituro abazaga mu rusengero, nta cyaha yakoze kuko ngo Yesu yarisabaga,yunzemo ko habaye hari abumva ko yabasubiza amafaranga batanze nk’ituro, yiteguye kubakubira inshuro zirindwi(7).

Umucamanza yamubajije niba abo yizezaga gukira ntibakire yarabasubizaga amafaranga yabo, undi asubiza ko nta mafaranga bigeze bamusaba ko abasubiza.Yongwe avuga ko ubusanzwe, abashumba bose batungwa n’ituro.Yabwiye urukiko ko ari ( Yongwe) umuntu wasizwe, wahawe ububasha bwo gukora ibyo akora.

Mu buryo busa n’ubushyigikira ibyo yavugaga, Yongwe avuga ko gusigwa kwe kwatumye agira igikundiro mu bantu, ashinga Televiziyo, abantu baramukunda ndetse ngo ngo niyo mpamvu hari amafaranga menshi bigeze kumuha bayacishije kuri telefoni ye biba ikibazo.

Ibyo kandi ngo bituma hari abamugirira ishyari.Mu kwisobanura, Yongwe yavuze ko hari abo Imana yamweretse, biyemeje gutanga ituro, bamaze gusubizwa barinangira ntibagira icyo bamuha.

Uwitwa Bugingo yaje kwaka aye…

Mu cyumba cy’iburanisha hari umugabo witwa Bugingo waje gusaba Yongwe ko yamusubiza amafaranga ye kuko yatanze ituro ariko ibyifuzo bye ntibyasubizwa,Yongwe yabwiye urukiko ko uwo Bugingo yaje kuri Yongwe TV ashaka ubufasha bwo kwamamaza ibihangano bye.

Yashakaga ko bamukorera amashusho y’indirimbo akanahabwa ikiganiro kuri YouTube Channel ya Yongwe.Icyakora ngo indirimbo ya mbere yarakozwe irarangira, ariko ngo kuko aririmba nabi, kuzamuka kwe biracyagoranye.Apôtre Yongwe ati: “ Imiririmbire ye iragoye kuko kuri televiziyo twarayikinaga abakurikiye televiziyo bakadutuka…”

Ku rundi ruhande, uyu muvugabutumwa avuga ko ubwo yafatwaga( hari taliki 01,Ukwakira, 2023) yari buhe Bugingo Frw 750,000.Uwitwa Nyirabahire we ngo Yongwe ntamuzi.Mu bandi bamurega, harimo uwitwa Jean Pierre uri mu Bufaransa, akaba amurega Miliyoni Frw 7.

Ubushinjacyaha bwasabiye Yongwe gukurikiranwa afunzwe, undi atakamba avuga ko yakurikiranwa adafunzwe kubera ko atigeze agorana mu ibazwa rye, akavuga ko ari umubyeyi w’abana barindwi(7), kandi akaba afite ikigo cy’itangazamakuru gitanga akazi.

Ahera kuri ibi avuga ko atacika ubutabera bityo ko akwiriye kuburana adafunzwe.

Ibi kandi abihuza na Me Francis umuburanira, we akanavuga ko bitangaje kuba umukiliya we yarafunzwe ntawamureze, ahubwo abarega bakaba baraje nyuma.Uyu munyamategeko avuga ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemera ko Umunyarwanda afite ubwisanzure mu misengere ye, hashingiwe ku byo yizera bityo ngo gufunga Yongwe ni uguca ukubiri n’ibiteganyijwe mu Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ifoto@igihe

Related posts