Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Anne Rwigara umukobwa wa Assinapol Rwigara yitabye Imana

Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye Assinapol Rwigara, yitaye Imana kuri uyu wa kane azize urupfu rutunguranye aho yari atuye muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 

Hari hashize igihe kinini Anne Rwigara ataba mu Rwanda, kuko asanganywe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inshuro nyinshi yabaga ari muri Amerika cyangwa se mu Bubiligi aho afite abantu bo mu muryango we.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyamaga.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, dukesha ino nkuru avuga ko yaguye muri Leta ya California kandi ko atarwaye igihe kinini.Yitabye Imana afite imyaka 41 y’amavuko.

Anne Rwigara ava inda imwe na Diane Rwigara wigeze kwinjira muri politiki by’igihe gito mu 2017.

 

Related posts