ZIRANYAGIRANA! Icyo amateka avuga iyo APR na Rayon zihujwe n’imikino ya gishuti y’imbonekarimwe

APR na Rayon iyo zahuriye mu mikino ya gishuti zitsindana ibitego byinshi! [Ifoto ya APR mu1996]

Ikipe ya APR FC igiye gutana mu mitwe na mukeba wayo Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wiswe “Umuhuro w’Amahoro” ugamije kuganura kuri Stade Amahoro ivuguruye nyuma yo gukurwa ku kwakira abantu ibihumbi 25, ikagezwa ku bihumbi 45 bicaye neza.

Ubusanzwe aya makipe ntamenyereweho guhurira mu mikino ya gishuti, kereka gusa ahujwe n’igikorwa gihambaye kubera ubukeba n’ihangana ridasanzwe ry’ibi bikonyozi bibiri byo mu Rwanda.

Iyo ugerageje kunyuza amaso mu mateka, usanga aya makipe yarakinnye imikino ya gishuti ibiri [2] yonyine; bivuze ko kuri uyu wa Gatandatu azaba ahura ku nshuro ya gatatu mu mateka yayo ahujwe n’umukino wa gishuti.

Icyakora muri iyo mikino ibiri gusa aya makipe yinjizanyije ibitego 12 byose, aho buri kipe yatsinze umukino umwe n’indi umwe.

Umukino wa mbere wabaye ku italiki ya 03 Ugushyingo 1996 kuri Stade Régionale y’i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyateguwe n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda [UNR], mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n’inkongi muri iyi Kaminuza, birangira Rayon Sports inyagiye APR FC ibitego 5-2.

Rayon Sports yari imeze neza cyane, yongeye kuyisubira taliki ya 26 Ukwakira 1997 kuri Stade Nationale Amahoro i Remera ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

Umukino wa kabiri wabaye ku ya 1 Gashyantare 2006 ubwo APR FC yanyagiraga Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino wari wateguwe na FERWAFA mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 iri Shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA.

Ni umukino wanitabiriwe n’Umukambwe kuri ubu w’imyaka 88, Umusuwisi Joseph Sepp Blatter wahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, mbere y’uko agirwa igicibwa mu bikorwa bya FIFA muri 2015 amaze guhamywa ibyaha byiganjemo ibya ruswa byaranze ingoma ye.

Ubaze imikino yose kuva mu mwaka w’1995, Rayon Sports na APR FC zimaze gukina imikino. Muri iyi mikino, iyi kipe yashingiwe ku Mulindi wa Byumba imaze gutsindamo 44 mu gihe Rayon Sports itsinda 32 amakipe yombi anganya imikino 26.

APR FC y’ibikombe 22 bya Shampiyona ni yo imaze kwinjiza ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 137 mu gihe Rayon Sports yinjije ibitego 126, byose bikaba 263 byatsinzwe n’impande zombi.

APR na Rayon iyo zahuriye mu mikino ya gishuti zitsindana ibitego byinshi! [Ifoto ya APR mu1996]
APR na Rayon zihiye guhuzwa no kuganura Stade Amahoro ivuguruye nyuma y’Imyaka 19 zidakina imikino yitwa iya gishuti!

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]