Yongeye gutoneka u Bufaransa! Umutoza wa Argentine arifuza kwipima n’ibihugu by’i Burayi, ariko muri Copa América

Lionel Scaloni arifuza ko ibihugu byo mu Burayi byajya byitabira Copa América!

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, “La Albiceleste”, Lionel Scaloni yasabye ko Amakipe y’Ibihugu asanzwe abarizwa ku Mugabane w’u Burayo yazajya atumirwa gukina imikino ya Copa América, irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika, ndetse n’ayo muri Amerika agatumirwa muri EURO.

Ibi bikubiye muri byinshi yatangaje mbere y’Umukino wa ½ cy’irangiza muri Copa América ya 2024 ugomba guhuza Argentine na Canada mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Kamena 2024.

Ubwo uyu mutoza ubitse Igikombe cy’Isi giherutse kubera muri Qatar muri 2022 yari abajijwe irushanwa rikomeye hagati y’Igikombe cy’u Burayi, EURO na Copa América, yasubije mu buryo bwafashwe nko gukora mu nkovu u Bufaransa yatsindiye kuri wa mukino wa nyuma muri Qatar.

Ati “Sintekereza ko hari irushanwa rikomeye kurusha irindi. Hari amakipe y’ingenzi yageze muri ½ cy’Igikombe cy’u Burayi twahuriye mu Gikombe Cy’Isi maze bitugendekera neza. Icyakora ibyo ntibisobanuye ko turamutse twitabiriye Igikombe cy’u Burayi, EURO twahita tucyegukana.”

Yongeyeho ko “Kimwe n’uko wasanga tugitwaye, birashoboka. Ntekereza ko urwego rudatandukanye cyane. Ndifuza kuzabona ikipe y’i Burayi itumirwa ikareba uko gukina Copa América bimeza, ndetse n’iya hano [muri Amerika] bikaba bityo [ikajya gukina EURO].”

Agana ku musozo ati “Gusa icyo cyaba gihindutse Igikombe cy’Isi, sibyo? Rero, nyuma na nyuma urwego ni rumwe. Sintekereza ko harimo itandukaniro rinini, mu by’ukuri. Ibyo byari ibitekerezo byange.”

Umutoza Lionel Scaloni nyuma yo gusezerera Ikipe y’Igihugu ya Equateur muri ¼ cya Copa América, we n’Ikipe ye ya Argentine ikinamo rurangiranwa, Lionel Messi itegereje kwisobanura n’iya Canada muri ½ mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, aho iza kurokoka hagati aho izesurana n’izava hagati ya Uruguay na Columbia.

Lionel Scaloni arifuza ko ibihugu byo mu Burayi byajya byitabira Copa América!

Related posts

Fiston Mayele yambuye APR FC umugati, imibare yerekeza mu matsinda izamo ibihekane [AMAFOTO]

Ibyo APR FC ikwiriye kwirinda kuri FC Pyramids

Rayon Sports irahekwa na nde nyuma y’uko Jean Fidèle ayishyize hasi habura ukwezi kumwe ngo ibatizwe?