Yishe abantu 50 akajya arya ibice byabo, impamvu yabimuteye iratangaje.

Amazina ye ni Ramovich Chikatilo akaba akomoka mu gihugu cy’uburusiya yamenyekanye ku izina ry’umubazi wa Rostov aho yishe abarusiya bagenzi be barenga 50 akajya arya ibice byabo umwe kuri umwe.

Usibye kuba yarabicaga abenshi muri bo dore ko bari n’abagore yabicaga amaze kubakorera ihohoterwa ririmo no kubafata ku ngufu igihe yabaga yabashimuse, yari n’umwe mu bakoze ibyaha byo gufata kungufu kenshi.

Ramovich Chikatilo ibi byaha yabikoze igihe kingana n’imyaka 12 yose, akaba yaraje gufatwa bivuye ku iperereza ryakozwe n’urwego rwa polisi ndetse rufatanije n’urwego rw’ubugenzacyaha hamwe n’abatasi bo mu burusiya.

Nyuma y’uko afunzwe hakozwe ibizamini bigamije gupima imitekerereze ye birangira bigaragaye ko afite ikibazo cyo mu mutwe birangira afunguwe ariko akajya akurikiranirwa hafi, gusa yaje gukomeza ubwicanyi bwe arongera arafungwa.

Ramovich yatangiye gukora iki cyaha ubwo yari akiri umwarimu mu gace ka Rostov aho yafataga abana ku ngufu b’ibitsina byombi abahungu n’abakobwa hakozwe imibare bose hamwe ni abantu 57.

Ubwo yari ari mu butabera yaje kwemera ko ibyamuteye ihungabana ari uko ababyeyi be bapfuye akiri muto ndetse mu buzima bwo kuba imfubyi ashakisha ubuzima akaba yarahuriyemo n’abamuhohoteye ndetse bakamufata ku ngufu byaje kumutera ihungabana rikomeye.

Ubungubu akaba yarakatiwe igihano cy’urupfu.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.