Yafunzwe ariho atekera umutwe umugore amubwira ko ari Guverineri.

Uyu mugabo yatawe muri yombi atekera umutwe umugore yiyise umukuru w’ Intara ya Mbeya.

Abapolisi bo mu Ntara ya Mbeya baraye bataye muri yombi Warren Max Mwinuka utuye i Makondeko akekwaho kwigira umuyobozi w’ Akarere ka Mbeya Juma Zuberi akoresheje konte ya Instagram ku izina rya “ Juma_ homera”.

Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi ku ya 07 Kamena 2022 saa munani z’ ijoro arashinjwa gukoresha konti kugira ngo abeshye abantu yitwaza ko ari umuyobozi w’ Intara ya Mbeya.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yasabaga abantu ko bamuha nomero za telephone kugira ngo bazajye bamugezaho ibibazo bafite abiba kemurire ariko agamije kubacucura utwabo twose.

Amakuru akomeza avuga ko Iperereza kuri uru rubanza rikomeje kandi nibirangira azashyikirizwa urukiko.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro