Wa mu Gitifu w’ i Rusizi wavuzeho gusambanya umugore w’ abandi yabaye ahagaritswe.

 

 

Mu karere ka Rusizi ubuyobozi bw’ aka Karere bwatangaje ko umuyobozi w’ umurege wa Bugarama , wavuzweho gusambanya umugore w’ abandi yabaye ahagaritswe kuri zino nshingano z’ ubuyobozi.

 

Byatangajwe kuri uyu 14 Ugushyingo 2024, mu kiganiro n’ abanyamakuru.Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’ibyumweru bibiri uyu muyobozi aketsweho gusambanya umugore w’abandi, inkuru ikaba kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

Magingo aya Umurenge yari ayoboye uyobowe by’agateganyo n’umukozi w’umurenge ushinzwe imiyoborere (Admin) Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr. Anicet Kibiliga, yavuze ko impamvu uyu Murenge uyobowe n’umuyobozi w’agateganyo ari uko hari ibyo uwo gitifu akurikiranyweho.Ati “Hariyo umuyobozi uyu munsi serivisi ziratangwa mu baturage ku buryo nta kibazo. Ikiba kigamijwe cya mbere, ni uko abaturage babona serivisi. Iyo abaturage babona serivisi nta bijujuta, ntekereza ko nta kibazo gihari mu Bugarama n’uhari na we aragaragara”.

Yakomeje agira ati “Hari ibyo ari gukurikiranwaho muri iyi minsi, ni yo mpamvu adahari. Ni ukuvuga ngo ikurikiranwaho nirirangira muzamubona aho ngaho cyangwa se bizaterwa n’icyo abari gukurikirana basanze, niba ibyo ari gukurikiranwaho bimuhama cyangwa bitamuhama”.Nyuma y’iki kirego, umugore wavuzweho gusambana n’uyu muyobozi, yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we na gitifu batasambanye ko ahubwo ari akagambane kakorewe uyu muyobozi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro