Volleyball: Gisagara VC yabirinduye ikipe yo muri Cameroon ititiza abo bahanganye[INKURU].

Ikipe ya Gisagara Volleyball irimo kubarizwa mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia yatangiye neza itsinda ikipe yo muri Cameroon yitwa Port de Douala.

Gisagara Volleyball yitwaye neza itsinda Porte de Douala amaseti 3 kuri 1 maze ihesha ishema igihugu cy’uRwanda.

Uyu ni umukino ikipe ya Gisagara Volleyball yagiye gukina yishimye nyuma y’uko abakinnyi bayo bari batarabona ibyangombwa bibemerera gukina bari bamaze kubihabwa, bityo akanyamuneza kari kose bakina bafite ubushake nimbaraga zidasanzwe biza no kubahira.

Mu byukuri ni umukino utoroheye umutoza w’ikipe ya Gisagara Volleyball Club kuko n’ubwo yari yatsinze iseti ya mbere iki gihangange cyo muri Cameroon amanota 25-18, yaje guhita yishyurwa kuko na bo bahise batsinda seti ya kabiri ku manota 25 kuri 20 ya Gisagara.

Umukino wakomeje kuryoha cyane, Gisagara yaje gutsinda iseti yari iya gatatu y’umukino ku manota 25 kuri 21 ya Port de Douala biba amaseti 2 ya Gisagara kuri 1 ya Port de Douala. Iseti ya Kane y’umukino ari na yo yari ikomeye cyane yaje kwegukanwa na Gisagara nanone itsinze Port de Douala amanota 31 kuri 29.

Si ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda yari icakiranye na Port de Douala kuko n’umwaka ushize ikipe ya REG VC yahuye n’iyi kipe maze Port de Douala itsinda ikipe ya REG VC amaseti 3 kuri 2 kuko bakijijwe n’iseti ya kamarampaka.

Kuri ubu abakinnyi ba Gisagara Volleyball barikuvunirwa umuheha bakongezwa undi muri Tunisia nyuma yo kwisasira iyi kipe yo muri Cameroon.

Nyuma yiyinsinzi amakipe ahanganye na Gisagara volleyball yagize ubwoba kubera umukino ,mwiza iyi kipe yagaragaje.

Related posts

Iraguha yagobotoye Rayon Sports Rutsiro ya Gatera; AS Kigali ikomerezaho muri Shampiyona y’u Rwanda [AMAFOTO]

Umupira ni bwo bugeni bwe, imvune zikaba umusaraba! Hura na rutahizamu Kury Johan Marvin wahamagawe mu Amavubi ateye u Busuwisi umugongo

Anicet na Biramahire batunguranye, Johan Marvin ayobora amasura mashya, Sahabo na York bakomeza ibihano! Amavubi yahamagaye 38 azifashisha kuri Bénin