Umutwe wa M23 umaze igihe warafashe umugi wa Bunagana urimo n’umupaka uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’igihugu cya Uganda, umuvugizi wayo Majoro Willy Ngoma yavuze ko badateze kurekura uyu mugi, ati ” FARDC ntiyakandagiza n’ikirenge hano”.
Mu mashusho agaragara ku rubuga rwa twitter rwa M23 yashyizweho ku munsi w’ejo tariki 3 Nyakanga 2022, umuvugizi wa M23 Major Willy yerekana ko M23 igifite mu maboko yayo umugi wa Bunagana akavuga ko hari amahori akanasaba abaturage kwitabira kuwukoresha nk’uko byari bisanzwe.
Majoro Willy Ngoma ati ” FARDC turi i Bunagana kandi turasaba abaturage gutaha. Turi i Bunagana, ntiyakandagiza n’ikirenge hano ”. Uyu muvugizi wa M23 akomeza avuga ko muri aka gace bafashe ka Bunagana hari amahoro.
Umuvugizi wa M23 yavuze ko yari yimanukiye ku mupaka ngo yerekane uko ibintu byifashe. Yongeyeho ko nta gahunda bafite yo kurekura uyu mugu bafashe. Major Willy Ngoma ati ” Ntiduteze kurekura Bunagana tugomba kuguma muri Bunagana kandi nta muntu uteze kudukura muri Bunagana”.
Mu kandi gace k’aya mashusho hagaragara abaturage bacye bambuka umupaka barimo n’umusaza uvuga ururimi rw’ikinyarwanda. Kuva M23 yakubura imirwano ikaze muri aka gace ka Bunagana mu minsi ishize, abaturage benshi bahise bahungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Si abaturage bahunze gusa kuko n’ingabo za Leta ya Congo FARDC bivugwa ko zahungiyeyo n’ibikoresho byazo.
Uretse kwigarurira Bunagana, M23 yakomeje imirwano yo kwigarurira utundi duce two muri teritwari ya Rutshuru ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bivugwa ko uyu mutwe kandi ushaka no kwigarurira umugi wa Goma uturanye n’u Rwanda. East African community iheruka gufata umwanzuro wo kohereza ingabo zihuriweho n’ibihugu byo muri aka Karere, ariko ntiharamenyekana igihe zizagerera muri DR CONGO. Ni ingabo zizaba zigiye mu butumwa bwo kurwanya M23.
Kanda hano urebe amashusho ya M23 umuvugizi wayo Majoro Willy Ngoma ari i Bunagana ku mupaka