Uyu mukobwa mu babarire ureke ku mwanga niyo yaba nta kazi agira , kuko ashobora guhita yiyambura ubuzima

Dore bimwe mu bimenyetso umusore ashobora kureberaho mu gihe agiye guhitamo umukobwa bazamarama igihe kirekire.

  • Umukobwa ucisha make

Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

  • Umukobwa uzi gukunda

Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza.

  • Umukobwa ugushyigikira

Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n’ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana.

  • Umukobwa utikubira

Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.Iyo rero ubona ako ashishikajwe n’iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira , bikugaragariza yuko azubaka.

  • Umukobwa wigomwa

Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo.

  • Aharanira ibyakubahisha umugabo we

Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. Niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.

  • Umukobwa w’umunyakuri kandi wubaha

Umukobwa w’umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n’ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze

  • Akunda gufasha abo arusha ubushobozi

Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n’abatishoboye.

  • Umukobwa usenga

Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n’uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.

Urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n’icyo umuntu wese ashingiraho mu gushakisha umugore yakumva amunyuze ariko n’ibyavuzwe haruguru ni ingenzi.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.