“Uwo nzajya mbona wese nzajya muha. Natangaga ibyanjye , hari ibye natanze , iye ntayifite se , hari iyo yampaye ngo mubikire?”_ umugore waguwe gitumo n’ umugabo we arimo amuca inyuma..

Mu Mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’ umugabo wo mu Murenge wa Bumboga mu Karere ka Gasabo waguye gitumo umugore we arimo gusambanira mu birombe by’ amabuye agize ngo aranamubaza undi amwihenuraho amwerurira ko n’ ikindi gihe azabitanga.

Ni amahano yabaye kuri ik Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2022, mu masaha ya saa mbili z’ ijoro nibwo umugabo wo mu Mudugudu wa Ruhinga mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Gasabo yafashe umugore we amuca inyuma ahita ahuruza abaturage baza kureba ibyo umugore we yarimo gukora.

Uyu mugabo ubwo yaganira n’ ikinyamakuru TV1 , yavuze ko yageze iwe mu rugo asanga hari abana gusa abajije aho nyina yagiye bamubwira ko batahazi , nibwo yazengurutse hose akeka amushakisha , agize ngo aramubona asanga ari gusambanira mu birombe by’ amabuye yo kubakisha yambaye ubusa buri buri hamwe nuwo barimo basambana.

Yagize ati“ Nta muntu wamunyeretse , nta muntu wavuze ati genda urebe runaka , njye namwifatiye gutya. Nagiye nsanga nta kantu yambaye , natoraguye na mayo , ubu mayo ye ubu ndacyanayibitse hano mu ikote”.

Umugore wafashwe , Uwiragiye Shadia , mu isoni za ntazo yeruye ko ntacyo yikanga, ati“ Uwo nzajya mbona wese nzajya muha. Natangaga ibyanjye rwose , hari ibye natanze , iye ntayifite se , hari iyo yampaye ngo mubikire?”

Uyu mugore wafashwe akomeza avuga ko usibye kuba umugabo we ntacyo ashoboye mu gitanda ngo abibara ko nta mugabo afite kuko atarajya no kumwereka iwabo mu myaka ibiri yose babanye.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro