Uwigeze kuyobora ishyaka rya Tshisekedi yiyemeje guhangana na we avuga ko ubutegetsi bwe budakwiye kuyobora Abanye_ Congo.

Kuri uyu wa Mbare tariki ya 18 Nyakanga 2022, Umunyapolitiki Jean Marc Kabund wahoze uyobora ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi , yavuze ko yiyemeje guhangana na we mu matora y’ Umukuru w’ Igihugu ategenyijwe mu Mwaka wa 2023 yongeraho ko ubutegetsi bwe bunaniwe ku buryo budakwiye kuyobora Abanye_ Congo.

Jean Marc yatangaje ko ibizibandwaho n’ ishyaka rye AC( Alliance Pour le Changement) ryiteze guhangana n’ irya Perezida Tshisekedi mu matora ya 2023, avuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bugeze aharindimuka bityo ko abantu bakwiye guhaguruka bakaburwanya aho kwirirwa bamagana u Rwanda barushinja gufasha umutwe w’ inyeshyamba wa M23.

Uyu munyapolitiki wagaragaye mu mashusho ahangana bikomeye n’ abapolisi yavuze adashize amanga ko Guverinoma ya Congo igizwe n’ abo yise amabandi ahora ashyize imbere gusahura Igihugu cyabo. Ati“ Kuba nta buyobozi buhamye dufite mu gihugu , byadushyize mu kibazo cya dipolomasi idahamye. Ingendo zitabarika nta musaruro zigeze zitanga mu kumwisha izindi Guverinoma gushyigikira igihugu cyacu”. Akomeza agira ati“ Abayobozi dufite nta mavugurura n’amwe bigeze bakora mu nzego z’ umutekano ukurikije uko bazisanze. Ikibabaje , abasirikare n’ abapolisi babaho mu buzima bubabaje cyane. Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi nta n’ impuzankano n’ imwe yigeze ihabwa abasirikare cyangwa abapolisi”.

Jean Marc Kabund yatangaje ibi nyuma y’ iminsi micye , Martin Fayulu na we witeguye guhangana na Tshisekedi mu matora y’ umukuru w’ Igihugu mu mwaka 2023 , atangaje ko ubutegetsi bw’ uyu Muperezida bunaniwe. Martin Fayulu byumwihariko yibanze cyane ku kuba Tshisekedi yarananiwe gukemura ikibazo cya M23 , asezeranya Abanye_ kongo ko igihe azaba yatorewe kuyobora Igihugu cyabo azarandura burundu iki kibazo.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.