Uwayoboye ikipe ya Rayon Sports ikunzwe n’ abenshi mu Rwanda,  ubu ngubu uri kubarizwa i Macca yatuye u Rwanda isengesho rikomeye cyane

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, usanzwe ari n’umuyoboke w’Idini ya Islam uherutse no kwitabira umutambagiro i Macca, yasengeye u Rwanda mu isengesho rikomeye avugamo ko amahanga yose azarwubaha, Sadate uherutse kugaragaza ko muri iki gihe cy’igisibo gitagatifu cy’abayoboke b’Idini ya Islam, yagiye i Macca mu mutambagiro mutagatifu, yavuze ko yasengeye umuryango we ndetse n’Igihugu cye, Uyu mwiherero yatangiye tariki 10 Mata 2023, yavuze ko yawukoreye mu mijyi mitagatifu ya Madina na Makka, ugasozwa n’umutambagiro mutagatifu wa Umrah.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, Munyakazi Sadate yagaragaje isengesho yatuye Igihugu cye, agisabira imigisha no gukomeza kugana ku byiza.

Muri iri sengesho, Munyakazi Sadate atangira avuga ko ubwiza bw’Imana buzigaragaza ku Rwanda, ndetse rugakomeza gutemba amata n’imigisha, bikanasendera ku barutuye, Akomeza agira ati Imbabazi n’Impuhwe zihebuje z’Imana zizaba ku baturage b’u Rwanda n’abazabakomakaho bose, umuhamagaro uzakwira hose bati koko cya Gihugu n’icy’abizerwa b’abanyakuri, Ubwiza bwacyo buzakwira amahanga kandi Ijwi ryacyo rizakwira hose, Amahanga yose azubaha Igihugu cyanjye, Imigambi yo kukirimbura izahinduka umuyonga, Ubwiza bwacyo buzagera ku Kiyaga kiza cyane, Ubutunzi bwacyo buzava mu misozi itoshye, Abana barwo bazarwitangira cyane kandi bazambara imidende n’impeta z’ubutwari.Agasoza agira ati Hahirwa abazabona ubwiza bw’u Rwanda, Dukingurire Imitima yacu ibyiza kugira ngo Imana izatugeze mu Rwanda rw’isezerano, Dutandukane n’ishyari, urwango n’inabi, Tube Abanyakuri babizerwa.”

Munyakazi Sadate uri mu bakunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, byumwihariko urwa Twitter, ni umwe mu bakunze kugaragaza ko akunda Igihugu cye cyane, ndetse akabigaragariza mu kuba akunze kugaya abaruvuga nabi, rimwe na rimwe akabasubiza, abereka ko bayobye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda