Uwavuze ati “iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe” yari yahishuriwe koko! Chorale ikomeye mu Rwanda igiye kwandika amateka.

Uwavuze ati “iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe” yari yahishuriwe koko! Chorale Itabaza ibarizwa muri paroise ya Gahogo, mu karere ka Muhanga igiye kumurika ku mugaragaro album yayo ya kabiri, mu gitaramo izafatanyamo na Alex Dusabe na chorale La Fraternite.

Nyuma y’aho isohoye umuzingo (album) w’indirimbo wa mbere, chorale Itabaza igiye kongera gutanga ibyishimo mu bakunda kuririmba no gusenga. Kuri iyi nshuro, iyi chorale igiye kumurika album nshya ya kabiri izaba igizwe n’indirimbo 13, bifite amajwi n’amashusho akozwe gihanga.

Kuwa gatandatu, taliki 15 Ukwakira, 2022, Chorale Itabaza izanikiza ibirori aho izaba iri kumwe n’umuhanzi Alex Dusabe.

Igiterane nyamukuru cy’imbaturamugabo cyo cyikazaba ku cyumweru taliki 16 Ukwakira, 2022, cyatumiwemo ama-chorale anyuranye, aho ku ikubitiro harimo chorale y’abashyitsi yitwa Chorale La Fraternite n’andi ma-chorale nka chorale Ebenezer, chorale Wasafiri, chorale Ubuntu, chorale Gahogo, n’izindi nyinshi.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.