Uwahoze ari umukuru w’ ingabo za congo wari indwanyi ikomeye arashinjwa gushinga umutwe urwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

 

Amakuru aturuka muri Repubilika Iharanira demokarasi ya Congo aravuga ko uwahoze mu gisirikare cya Congo FARDC Thomas Kubanga Dylo gushinga umutwe w’ iterabwoba witwa CRP( The Convention for Popular Liberation) uyu mutwe ukaba unashinjwa gukorana n’ abarwanyi ba M23 bagamije gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.

 

Ibi byatangajwe n’ Umuvugizi w’ uyu mutwe ngo CRP, igizwe n’ abantu bafite amazina azwi mu gace na Bunia ndetse ngo uyu mutwe ukaba uri gukorana byahafi na M23 kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Tshisekedi. Mu Itangazo ryawo ,ryavuze ko Thomas Kubanga Dylo, yashyizeho ubuyobozi bugizwe n’ abakobwa n’ abahungu bo muri Ituri bazamufasha gukuraho ubutegetsi muri Congo. Lieutenant Jules Ngongo, Umuvugizi waryo muri Ituri yagaragaje ko yingirijwe n’ abantu babiri aribo; Charles Kakano na Ibrahim Tabani.

Ntabwo dusezerewe na APR FC kuko twayirushije ,ahubwo dusezerewe n’ umusifuzi_ Perezida wa Gasogi United

 

Amakuru akomeza avuga ko mu bandi bayobozi bungirije Lubanga harimo Jokaba Lambi Wedhunga Nyara ndetse na Erick Kahigwa. Uyu mutwe ngo Ntabwo urimo gukorana na M23 gusa nk’ uko Radio Okapi ibitangaza,ahubwo urimo gukorana na Zaire mu gutegura igitero gihirika ubutegetsi bwa Congo.

Uyu mutwe kuri ubu uri gukorera muri Uganda iremwa ryawo ryemejwe na Charles Kabani na Thomas Lubanga gusa bahakanye gukorana n’ umutwe wa M23 na Zaire. Uyu mutwe kandi wagiranye amasezerano na CENCO na ECC mu rwego
rwo kugaragaza impamvu bafashe Intwaro.

 

Related posts

Yari yaramugize umugore we! Ibyatangajwe nyuma y’ uko umusore afatanywe umwana yari amaranye ibyumweru bibiri

Byarangiye afashwe Gen Pacifique wamenyekanye ku izina rya Omega Ntawunguka yafashwe! Ese M23 igiye kumukorera iki?

Amakuru agezweho! M23 imaze gufata utundi duce twingenzi two muri Mwenge.