Urutonde rw’abakinnyi 20 AS Kigali izajyana muri Djibouti gukoresha mu mukino ubanza wa CAF Confederations Cup

Ikipe ya AS Kigali ifite urugendo rugana mu gihugu cya Djibouti ahazabera umukino ubanza mu ijonjora rya mbere ry’imikino ya CAF Confederation Cup 2022-2023. Ikipe ngari ya AS Kigali izahaguruka kuri uyu wa Gatatu saa saba z’igicuku (1:00 PM).

Anakinnyi 20 nibo batoranyijwe n’umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André kugira ngo bazajye gushaka amanota atatu ku ikipe ya ASAS Djibouti-Telecom FC.

Umukino ubanza uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 saa kumi n’ebyiri (18h00) ku masaha ya Kigali.

Umukino ubanza uzakinirwa ku kibuga cya Stade du Ville.

Umukino wo kwishyura uzakinirwa mu Rwanda kuwa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022. Ikipe izaba irusha indi ibitego izahita ibona itike y’ijonjora rya kabiri mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi 20 AS Kigali izajyana muri Djibouti:

1.NTWARI Fiacre (GK)
2.AUDHIAMBO Peter (GK)
3.DUSINGIZIMANA Gilbert
4.RUGIRAYABO Hassan
5.BISHIRA Latif
6.KWITONDA Ally
7.AHOYIKUYE Jean Paul
8.KALISA Rachid
9.NIYONZIMA Olivier Seifu
10.NIYONZIMA Haruna
11.LAWRENCE Auchieng Juma
12.TUYISENGE Jacques
13.SHABAN Hussein
14.SALI Boubacar
15.NYARUGABO Moise
16.RUKUNDO Denis
17.RUCOGOZA Eriassa
18.MUGHENI Kakule Fabrice
19.MAN Ykre
20.NDIKUMANA Landry.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda