Urukundo ruzabasaza kandi ngo rukoresha ibintu bibi cyane! Umugore arimo kwicuza nyuma yo kwishyurira umugabo we Kaminuza ayirangije amukubita uwinyuma.

 

Mu gihugu cya Tanzaniya haravugwa inkuru y’ Umugore wahuye n’ akaga gakomeye cyane nyuma y’ uko yishyuriye umugabo babanaga Kaminuza ubwo yari ayirangije amaze no kubona akazi yahise yanga Umugore we amutana n’ abana babyaranye.

Amakuru avuga ko uyu mugore yitwa Getrude Yohana ngo ni we wishyuriye umugabo we amafaranga yose yishuri ,arenge TZS3.5 Miliyoni,ni ukuvuga agera kuri 1,881,127 Rwf gusa ngo akaza guhita amuta akibona akazi ko gukora muri banki.

Uyu mugore wabuze ayo acira nayo amira avuga ko yahuye n’ umugabo we witwa Ramdhan mu mwaka 2009 ubwo uwo mugabo yari akiri ku Intebe yishuri yiga mu mashuri yisumbuye( high School) ,bakundana imyaka igera kuri ibiri hanyuma biza kurangira babanye nk’ umugabo n’ Umugore mu mwaka 2011 , gusa ngo bari abakene kuko nta mikoro bari bafite cyereka ko bari bahuje urukundo.

Umugore mu gahinda kenshi yagize ati” Narimfite akazi kadahoraho ari ikiraka icyo gihe n’akoraga mu kigo cy’ abantu bacunga umutekano ,nyuma umugabo wanjye aza kunyegera ambwira ko ashaka kujya kwiga Kaminuza kuko yari yatsinze neza amashuri yisumbuye”.

Uyu mugore wakomeretse kubera urukundo yakundaga umugabo we yakomeje avuga ko umwaka wa mbere wa Ramdhan muri Kaminuza wagenze neza ariko umwaka wa kabiri amafaranga arabura.

Yagize ati”Amafaranga amaze kubura, nagiye ku kazi aho n’akoraga mfata inguzanyo ya TZS 600,000 angana na 322,479Rwf ndayamuha arishyura akomeza kwiga neza. Nyuma y’ Ibyo byose ,n’akoraga amanywa n’ ijoro kugira ngo mbashe gutunga umuryango wanjye ndetse na we nkajya muha andi mafaranga yo kwishyura no gusohora impapuro yakoreyeho imikoro kugeza arangije Kaminuza”.

Uyu mugore avuga ko umugabo we yatangije kwiga Kaminuza muri 2013 ,bakomeje kubana mu mezi atandatu ya mbere nta kibazo mu rugo rwabo ubona urukundo ruryoshye cyane ngo gusa yaje gutungurwa nyuma yayo mezi atandatu. Yagize ati” Umugabo wanjye yatangiye guhinduka nyuma y’ amezi 6 arangije kwiga ,aho yatangiye kunyubahuka ,avuga ko arambiwe kubana n’ umuntu wize amashuri atandatu gusa ndetse w’ umukene kuko icyo gihe yari yamaze kubona uwo bahuje ibyo byose birimo n’ amashuri”.

Uyu mugore avuga baje gutandukana ,ubundi banzura ko umugabo ategekwa kujya atanga indezo ariko nabyo bikagorana ndetse ngo akajya amushyira abana aho yakoraga bikarangira amuteye ubwoba ko hari icyo azakora naramuka adahagaritse ku mwirukaho n’ abana. Uyu mugore yagize ati” Najyanaga abana aho yakoraga, nyuma aza ku ntera ubwoba avuga ko hari icyo azakora ni ndamuka ntaharitse gukomeza ku mwirukaho”.

Uyu mugore avuga ko yanyuze mu buzima bubi bwaturutse ku mafaranga yishyuriye umugabo wamutaye agaragaza ko imbaraga asigaranye n’ icyizere afite agikura ku bana be aharanira ko bakura neza. Uwo mugabo avugana na AyoTv, yagaragaje ko Getrude wahoze ari Umugore we ko abeshya kuko ngo muri icyo gihe nta kazi yagiraga. Ati”Muri icyo gihe ntakazi yagiraga,ntabwo nzi ibyo by’ amadeni yafashe, kandi niba yarabikoze ntabwo yambwiye ndetse nta n’ ubwo yanyeretse inzandiko zabyo zibihamya”.

Aba bombi bari bafitanye abana babiri.

Related posts

Abavuga ko nta gikwe bazakora, noneho barimo kuvuna umuheha bakongezwa undi! Nyuma yibyo RRA imaze gutangaza

Hahishuwe impamvu abasore b’ iki gihe barimo guterwa indobo umusubirizo n’ abakobwa 

Abasore nabo barakangutse mu gihe bari basinziriye ubu gahunda ni impa nguhe! Impamvu zituma umusore nawe asuzugura umukobwa bakundana