Hari ubwo urukundo ruterura umuntu rukamutereka ku gasongero k’ibyifuzo bye nk’uko byagendeye umugore witwa Sandy Millar, akandikira umugabo urwandiko tugiye kubagezaho.
Uyu mugore yahereye ku byo yakorewe kera maze byose abiva imuzi umugabo we amutaha atitangiriye amagambo. Ati: “Ndabyibuka mugabo wanjye, ni wowe wambonye mbayeho mu buzima bubi ndi kurukuta rwo kwangwa na bose. Mu byiza no mu bibi, wanyongereye imbaraga mugabo mwiza. Warandebye ubona ibyiza, ibibi ndetse n’ibibi cyane byari bingize.
Mugabo mwiza, wamfashe ikiganza untungira agatoki, unyereka njyewe nari narabuze. Waramfashije mba njyewe wanjye, warankunze ku bwanjye, wamfashije gukura, wanteye imbaraga umfasha kwiga wari uhari muri buri ntambwe yose nateye, nari nk’umwana muto ariko unyongera imbaraga menya kugenda.
Mugabo wanjye, wamfunguriye amaso mbona ibintu byose byari byaranyihishe ndetse ngira ibyiyumviro ntigeze ngira na mbere. Wanyigishije gukundwa no gukunda, wampaye ibyiyumviro ntazigera ntuma bigenda iteka ryose kuko wasubiranyije umutima wanjye maze ndawugufungurira wowe rukundo rwiza ntigeze ngira muri njye.
Mugabo wanjye umva nkubwire ikindi kintu ngushimira cyane mu buzima bwanjye, watumye ninjira neza mu isi y’urukundo najyaga ndeba muri filime kandi nari umwe mu bataremeraga ko rubaho.
Ubu uru ni rwo rukundo buri mukobwa n’abagore bifuza kubamo, ni urukundo rutajya rupfa kuboneka, nuwarubonye biramugora kurwakira uwo mwanya kugira ngo umunsi yarwakiriye azabe azi neza ko arirwo.
Ni wowe wampinduriye ubuzima, ni wowe wampaye amahoro, ni wowe unyuzuza, ni wowe rukundo rwanjye, sinzi niba iyi si nayiturizamo udahari.
Nukuri ntafite iyo nseko yawe, ayo maso yawe meza, uruhu rwawe, uburyo unkoraho nkasesa urumeza, ntagufite hafi yanjye naho naryama sinasinzira, naho narya ntibyamanuka, naho nabaho sinaramba.
Byose sinshaka kubivuga nonaha ariko ejo n’ejo bundi nzakomeza mbikubwire kuko ni wowe ndirimbo mpora numva. Ndagukunda mu tware wanjye”.
Iyi nkuru yuzuye amagambo nawe ushobora kubwira uwo wihebeye. Tubifurije gukunda no gukundwa.