Urukiko Rwakubise ishoti ikirego cy’ abaregaga Intumwa Dr Paul Gitwaza, bataha  bimyiza imoso

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko ikirego gisaba ko umuyobozi Mukuru w’itorero Zion Temple Apôtre Dr Paul Gitwaza yeguzwa kitakiriwe,Abaregaga ni abashumba batandatu barimo Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu bavuga ko batangiranye itorero n’Intumwa Dr Paul Gitwaza.Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo binyuze mu ibaruwa ndende banditse, bamusabaga Dr Gitwaza yakweguzwa ku buyobozi.

Ibyabo byakomeje gukururukana kugeza ubwo bisunga Urukiko basaba ko rwasesa icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, gitambamira ikurwaho rya Gitwaza ku buvugizi bw’iri torero kuko bavuga ko cyashingiye ku nyandiko bo bafata nk’impimbano.Muri iki kirego cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple, abo bashumba basabye Urukiko ko rwategeka ko Gitwaza avuye ku buvugizi bw’itorero.

Bavuga ko kwirukana Gitwaza bari babifitiye ububasha kuko inama y’abashinze umuryango yemerewe gushyiraho ndetse no gusezerera umuvugizi w’umuryango, ari na we muyobozi wawo.Abatanze ikirego kandi basaba urukiko gutesha agaciro icyemezo cya RGB, bavuga ko kinyuranyije n’amategeko.

Abunganira abaregwa bavuze ko abashumba bari inyuma y’ikirego batabifitiye ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere Authentic Word Ministries/Zion Temple uyoborwa na Paul Gitwaza kandi akaba atari we watanze ikirego.Bavuga ko abashumba bareze bari bakwiye kubikora mu izina ryabo kuko batayoboye umuryango kandi bakaba batari babiherewe uburenganzira na Gitwaza.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, rutegeka ko ikirego cyatanzwe kitakiriwe.Rwategetse ko kandi amagarama yatanzwe aguma mu isanduku ya Leta kuko ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani