Umwuka utari mwiza wongeye gututumba muri kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ntiyumva uko yasohowe mu ikipe

Perezida wa Board ya KIYOVU SPORTS Company Ltd Juvenal MVUKIYEHE yanditse ibaruwa asubiza Ndorimana Jean François Regis, Perezida wa KIYOVU Sports Association, ku kibazo cy’uko bamukuye kunshingano badakurikije amategeko.

Mvukiyehe Juvenal yagize ati “Dushingiye ku ibaruwa yanyu ya (tariki 26 Nzeri 2023) mwanditse musaba ko imicungire ya Kiyovu Sports isubizwa, tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tukamenyesha ko ibyo musaba birumvikana kuko byakagombye kuba byemejwe n’abandi banyamigabane bagize Kiyovu Sports Company LTD, kugira ngo byemezwe cyane ko utari umunyamigabane umwe.

Bityo rero turagusaba ko wasaba ko hatumizwa inama idasanzwe y’abanyamigabane bagize Company kugira ngo ubagezeho icyifuzo cyawe ndetse no kwegera abanyanyamategeko bafite ubumenyi buhagije mu bya Company kugira ngo murusheho gusobanukirwa uko Company zikora bityo bitume mudakomeza gukora amakosa.”

Mu ibaruwa Ndorimana Jean François Regis yari yanditse tariki 26 Nzeri yasabaga ko Kiyovu Sports yasubizwa muri Kiyovu Sports Association kuko aho yari imiyoborere yaho idakorwa neza, ndetse bishyira ikipe mu madeni.

Kuri ubu abakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza umuyobozi wa Kiyovu Sports wemewe n’amategeko. Ndetse hakomeje kwibazwa niba kiyovu Sports FC ikibarizwa muri Kiyovu Sports company Ltd cyangwa iri muri kiyovu Sports Association.

Ibaruwa Mvukiyehe Juvenal yandikiye Ndorimana Jean François Régis uyobora Kiyovu Sports Association

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda