Umweyo watangiye! Bidasubirwaho Rayon Sports yamaze kwirukana umukinnyi wa mbere w’umunyamahanga mu gihe habura amezi arenga atatu ngo umwaka wimikino urangire

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’umuzamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Ramadhan Awam Kabwili.

Kuva uyu muzamu yagera muri Rayon Sports ku ntizanyo ya young Africans yo muri Tanzania, ntabwo yigeze yitwara neza ngo agaragaze urwego rw’imikinire ruhambaye nk’uko bari babimwitezeho.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Ramadhan Awam Kabwili yatandukanye na Rayon Sports bitewe n’uko yabuze ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda (work permit).

Nyuma y’uko abuze ibyo byangombwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bagiranye ibiganiro bumvikana gusesa amasezerano y’amezi akabakaba ane yari asigaranye maze yisubirira iwabo mu gihugu cya Tanzania.

Iyi kipe yahisemo kurekura Ramadhan Awam Kabwili isigaranye abandi bazamu batatu aribo Hakizimana Adolphe, Twagirumukiza Aman na Hategekimana Bonheur.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda