Umwe mu bayobozi ba APR FC yagize icyo atangariza abanyamakuru ku makuru y’abakinnyi bashaka

Team manager, Ntazinda Eric mu kiganiro yagiranye na Tereviziyo ya APR FC yatangaje ko yishimiye uko bitwaye mu gice kibanza cya shampiyona aho APR FC yasoje kumwanya wa mbere.

Akomeza avuga ko APR FC igifite imyanya 4 yo kongeramo abandi bakinnyi,ashimangira ko hari abo bari kurambagiza nubwo atabavuze amazina hari abavugwa kuyizamo,muri abo ni nka Saido Ntibazonyiza ukinira Simba FC yo muri Tanzania.

Kandi yatangaje ko APR FC izahaguruka tariki 29/12 yerecyeza mwirushanwa batumiwemo rya Mapinduzi cup ribera muri Zanzibar rizatangira tariki ya 1.

Yasoje ashimira abafana ko baba hafi y’ikipe kandi bayikunda, kandi ko bazanezerwa kurushaho ahita abifuriza noheri nziza n’ubunani.

Related posts

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe

Nyuma yo gutsindwa arushwa FERWAFA byayanze mu nda Umutoza Amrouche agambirizwa utwe

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite