umwataka uca inshundura ukomoka muri Nigeria yamaze gusinyira APR FC

Nyuma yo kwiyubaka mu nguni zose ihereye mu izamu Apr FC yamanuye rutahizamu Victor Mbaoma umunya Nigeria usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria (super eagles).

Ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo zose APR FC yatangaje ko yasinyishije uyu mukinyi igira iti; ‘‘Victor Mbaoma n’intare shya yacu iturutse muri Nigeria’’. Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Nyamukandagira.

Victor Mbaoma afite imyaka 26, dore ko yavutse tariki 5 ukwakira 1996, yakiniraga ikipe yitwa  FC QIZILQUM ZARAFSHON yo muri Uzbekistan.

byitezwe ko iki cyumweru kizatangira Apr yamaze gutangaza abakinnyi Bose izakoresha umwaka utaha w’imikino, Yaba muri shampiyona ndetse ndetse no muri CAF champions league.

Related posts

Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?