umwataka uca inshundura ukomoka muri Nigeria yamaze gusinyira APR FC

Nyuma yo kwiyubaka mu nguni zose ihereye mu izamu Apr FC yamanuye rutahizamu Victor Mbaoma umunya Nigeria usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria (super eagles).

Ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo zose APR FC yatangaje ko yasinyishije uyu mukinyi igira iti; ‘‘Victor Mbaoma n’intare shya yacu iturutse muri Nigeria’’. Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Nyamukandagira.

Victor Mbaoma afite imyaka 26, dore ko yavutse tariki 5 ukwakira 1996, yakiniraga ikipe yitwa  FC QIZILQUM ZARAFSHON yo muri Uzbekistan.

byitezwe ko iki cyumweru kizatangira Apr yamaze gutangaza abakinnyi Bose izakoresha umwaka utaha w’imikino, Yaba muri shampiyona ndetse ndetse no muri CAF champions league.

Related posts

Frank Spittler utoza Ikipe y’Igihugu, Amavubi atewe impungenge n’itsinda u Rwanda rwisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]