Umwana wari uri kurangiza amasomo yishwe n’ umwana w’ umupolisi amuteye icyuma muri Congo

 

Muri Teritwari ya Kazumba muri Repubilika Iharanira demokarasi ya Congo,haravugwa inkuru y’ umwana w’ Umunyeshuri wari uri kurangiza amasomo ye wari uri kwimenyereza umwuga mu ishuri rya Tshibala Sainte Marie yishwe n’ umuhungu w’ Umupolisi wo ku rwego rwa Ofisiye amuteye icyuma.

 

Iyi nkuru nk’ uko amakuru abivuga ngo yabaye mu masaha y’ ijoro nk’ uko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ ibanze bo mu gace ka Tshibala. Uyu munyeshuri wishwe yari mu mwaka wa nyuma akaba yari ari kwimenyereza umwuga mu Ishuri rya Tshibala Sainte Marie ,riherereye mu bilometero 180 mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba muri Teritwari ya Kazumba.

Pierre Kashinda, Umuyobozi wa Segiteri ya Mboie , yagize ati” Byabaye ahagana Saa moya z’ ijoro. Umuhungu w’ Umupolisi uzwiho kunywa inzo nyinshi agasinda yashakaga kwiba telephone uwo munyeshuri.Ubwo yageragezaga kumurwanya,yamuteye icyuma mu gatuza”.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu wivuganye uyu munyeshuri yagerageje gutoroka ariko akaza gutabwa muri yombi n’ inzego. Amakuru avuga ko aka gace kabereyemo ubu bwicanyi, kamaze iminsi kagaragaramo urugomo rukabije dore ko haherutse no gutwikwa inzu 24 zirimo n’ iy’ umuryango w’ uyu munyeshuri wishwe ndetse n’ urusengero.

Related posts

Ubufindo mu isoko ya peteroli i Burundi: Uko umugore wa Perezida yafungishije Umunyarwanda wari umaze gutsindira amasezerano akomeye

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo