Mu Karere ka Kayonza , mu Murenge wa Rukara , haravugwa inkuru y’ umugabo w’ imyaka 45 y’ amavuko wishwe n’ umugore we afatanyije n’ umukobwa we ubwo barimo barwana bakamukubita isafuriya mu mutwe akaza kugwa mu bikingi by’ amarembo.
Byabereye mu Mudugudu wa Ibiza mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara,
mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024.
Nyirabizeyimana Immaculée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko uwo mugabo bikekwa ko yishwe n’umugore we amukubise isafuriya mu mutwe nyuma y’aho barwanye nijoro.Ati “ Amakuru twamenye ni uko umugabo yarwanye n’umugore we mu ijoro, umugabo aza guhunga mu gitondo basanga yapfiriye mu marembo. Twahawe amakuru ko nijoro yatashye akererewe asanga barimo kurya ngo amena ibyo biryo arakomeza agiye kumena ibyari biri mu isafuriya niho yarwaniye n’umugore we amukubita isafuriya mu mutwe.”
Nyirabizeyimana yakomeje avuga ko bikimenyekana mu gitondo umugore wa nyakwigendera ndetse n’umukobwa we bahise batabwa muri yombi kuko ngo bivugwa ko bafatanyije mu gukubita se.Yavuze ko iperereza ryahiye ritangira kugira ngo hamenyekane amakuru y’ukuri.
Uyu muyobozi yavuze ko uru rugo bari bamaze igihe kinini bagirana amakimbirane kugeza aho ubuyobozi bwabatandukanyije bubasaba kujya kwaka gatanya, nyuma ngo barongera barihuza kugeza ubwo bicanye.
Nyirabizeyimana yasabye abashakanye kwirinda amakimbirane hagati yabo, ugize ikibazo akajya yitabaza ubuyobozi bukamufasha aho gushaka kurwana.Yavuze ko kuri ubu bagiye gukurikirana ingo zifitanye amakimbirane kugira ngo bazifashe kuyasohokamo.
Uyu muryango wari ufitanye abana icumi. Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.