Umuyobozi wa APR FC yakojejwe isoni nabafana mbarwa nyuma yo kubabeshyera ko ari benshi

 

Umuyobozi wa APR FC Col Richard Karasira yakojejwe isoni n’abafana b’iyikipe maze baza kukibuga ari mbarwa kandi nyamara yari yarabwiye itangaza makuru ko iyikipe ariyo yambere ifite abafana benshi mu Rwanda.

Ibi byabaye kumugoroba wo kuwa 10 Gashyantare 2024 ubwo iyikipe yatsindaga Sunrise Fc igitego kimwe mumukino w’sihyiraniro wanatumye iyikipe ishimangira umwanya wambere aho irusha ikipe ya Rayon Sport iri kumwanya wa 2 amanota 9 yose.

Ubwo umukino warugiye gutangira, benshi bari bafite amatsiko y’abafana biyikipe basanzwe bafatwa nkaho ari benshi nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’iyikipe ariko kandi nubwo bimeze gutyo benshi bakaba batanemeraga ko ibyavuzwe n’uyumuyobozi byaba ari ukuri . amasaha y’umukino ageze abafana bakomeje kugenda baza umwe kurumwe ariko no kuzura igice kimwe cya stade birananirana. ibi byatumye benshi bavuga ko uyumuyobozi wa APR Fc yihaye ibyo kugereranya ibitagereranwa ndetse abavugaga ibi bemeza ko kugereranya abafana ba Rayon Sport n’abafana ba APR FC ari nko kugereranya ikamyo yo mubwoko bwa Romoroke na moto itwara imizigo ya Hard Body.

Nyuma rero yuko abafana babaye bake cyane, benshi mubanyamakuru babigarutse ho bemeza ko uyumuyobozi yaba yarapfuye kubivuga atarigeze yitegereza neza ibya Data yavuze zihari ngo zaba zigaragaza ko iyikipe ifite abafana benshi mu Rwanda .

Ikipe ya APR FC kugeza ubu iyoboye urutonde rwa Championa aho ifite agahigo ko itaratsindwa narimwe akaba ariyo kipe ibyihariye kugeza aho imikino ya championa igeze kugeza ubu.

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]