Umuvugizi wa Apotre Gitwaza yemeje ko umugore urega Gitwaza kumwambura yambuwe, ashyize hanze ukuri kose.

Ni kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye humvikanye inkuru y’umugore witwa Mamisa, arega Apotre Gitwaza kumwambura amafaranga agera kuri miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abantu benshi bakomeje kwibaza niba koko ibi bivugwa kuri uyu mukozi w’Imana byaba aribyo cyangwa niba byaba ari ibinyoma.

Umuvugizi wa Dr Apotre Gitwaza, akaba n’umuyobozi mu itorero rya Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste, yemeje ko uyu mugore Mamisa yambuwe ariko avuga ko ibyo kuba yarambuwe na Gitwaza ari ibinyoma.

Mu Kiganiro yagiranye n’Urugendo Tv, n’Iyobokamana Tv, Tuyizere yavuze ko uyu mugore yambuwe n’abantu basengera mu itorero ryabo rya Zion, ariko ko ntaho Gitwaza ahuriye nabyo.

Ubwo umunyamakuru wa Urugendo tv, yamubazaga niba yemera ko uyu mugore yambuwe,
Tuyizere yagize ati” Cyane, impamvu mbyemera ni uko afite inyandiko z’abantu bamwandikiye ko abahaye amafaranga. Uwo bita Rugenera, Rugema Gadi na Edisoni. Ariko muri abo bantu Gitwaza ntawe urimo. Avuga ko yajyanye abo bantu mu nkiko akabarega ibyaha birabafata urukiko rurabakatira rubategeka kumwishyura, muri iyo nyandiko y’urukiko Gitwaza ntaho agaragara.”

Tuyizere yabajijwe niba yaba azi uyu mugore Mamisa, avuga ko atamuzi ko amubona mu itangazamakuru ariko ko afite ibintu byinshi bimwereka ko uyu mugore ibyo avuga kuri Gitwaza ari ibinyoma, ko uyu mugore ahora ahindagura imvugo kubera ko ibyo yavuze mu kiganiro kimwe atari byo avuga mu kindi, ndetse ko n’abo bantu avuga ngo ni abapasiteri batigeze baba aba pasiteri muri Zion.

Ati” Twabivuzeho kenshi ko ibyo ari ibinyoma, kuko ibyo avuga ntabimenyetso afite, kandi ibyo avuga mu kiganiro kimwe sibyo avuga mu kindi, kuko mu kiganiro cya mbere yavuze ko amafaranga yayahaye abantu batatu, Gitwaza n’abandi babiri bamuha inyandiko, nyuma avuga ko abamuhaye inyandiko ari babiri. Mbere yavuze ko impamvu yishyuza Gitwaza ari uko yamuhaye amafaranga, ariko ubu avuga ko agomba kumwishyura kubera ko abamwambuye ari abasengera mu itorero rye. Kandi n’abo bantu avuga ntibigeze baba abapasiteri muri Zion ni abakirisitu basanzwe.”

Uyu mugore nawe mu Kiganiro yagiranye n’Urugendo Tv, yavuze ko azi Gitwaza neza, ko bahuriye i Bukavu muri Congo ubwo Gitwaza n’abandi, bari bagiye mu bukwe bwa mukuru we bakamenyana, nyuma bakaza kumuhamagara ngo aze bahurire Kigali, agasanga Gitwaza ntawe uhari akavugana n’abamubwiraga ko aribo ba pasiteri bakurikiye Gitwaza bakaba bashaka ko bakorana umushinga wo gukora mu mabuye y’agaciro, harimo diyama, na Zahabu.

Tuyizere avuga ko aho hantu avuga ko yahuriye na Gitwaza hose batari mu bya bizinesi kuko Gitwaza atajya ajya mu bya bizinesi.

Ati” Gitwaza kuba yaragiye mu bikwe ntabwo yari ajyanywe na bizinesi. Gitwaza ni umuvugabutumwa si umucuruzi. Gitwaza nta bizinesi iyo ariyo yose agira uretse bizinesi y’ivugabutumwa.”
Yabajijwe niba abo bakirisitu ba Zion barigeze bababaza iby’uwo mugore nk’itorero, avuga ko babibabajije.

Ati” Nyuma y’uko agiye mu rukiko uyu mugore yaje ku itorero babaza aba bakirisitu, bavuga ko batamwambuye ahubwo bakoranye bizinesi bagahomba, bababwira ko bagomba kumwishyura bemera ko bamufitiye ideni kandi ko bazaryishyura.”

Avuga ko iyo itorero rihuje abantu bafitanye ibibazo rikabunga, uruhare rw’itorero ruba rurangiye.
Yabajijwe impamvu batajyana uyu mugore mu nkiko ukomeza kubasebereza umushumba rw’itorero ryabo kandi abahamwa n’icyaha barabonetse, avuga ko bahisemo guceceka kuko bazi ko hari igihe kizagera kikagaragaza ukuri ndetse ko babona ko uyu mugore ashobora kuba yarananiwe kwakira ko yambuwe akaba ariyo mpamvu akomeza kujya mu itangazamakuru, cyangwa kubera ko ashobora kuba abona ko abo bantu ntabushobozi bafite bwo kumwishyura akaba yarahisemo kubihuza na Gitwaza akumva ko kuba aba ari abakirisitu ba Zion Temple bizatuma itorero rimwishyura ryanga guseba.

Yavuze ko yemeye kuza kwitaba ngo akore ikiganiro kugira ngo akure abantu mu rujijo, ababwize ukuri.

Related posts

Umuhanzi Dan M. Gakwaya yagarukanye “Ikiganza cy’Uwiteka”, agaragariza abakunzi ba ‘Gospel’ icyizere mu murimo w’Imana

Umurundikazi IRACAMPA yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije mu ndirimbo yise “Ijuru riratabaye”.

Rev Past.Dr Antoine Rutayisire avuga ko Korali z’ ubu arizo zirimo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose