Umutoza w’Amavubi utaranyuzwe n’ibihe muri Libye, yavuze ku bihombo bikururwa no gukererwa kwa bamwe mu bakinnyi n’ingamba zo kubikumira

Umutoza, Frank Torsten Spittler w'Amavubi avuga ko gukererwa kwa bamwe mu bakinnyi bimuteza ibihombo!

Umutoza w’Amavubi, Umudage, Frank Torsten Spittler avuga ko gukererwa kwa bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ku mpamvu zitabaturutseho, ari inzitizi ku myiteguro myiza, ariko ko bagomba gushaka uko bakemura ibi bibazo bakitwara neza.

Kuwa Gatanu taliki 31 Kanama [8] 2024, ni bwo Ikipe y’Igihugu Amavubi yerekeje muri Libye aho igiye gukinira umukino wa mbere mu guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Igihugu kizabera muri Maroc muri 2025.

Nyuma yo kugera muri Libye, Ikipe y’Igihugu yakoze imyitozo ya mbere yoroheje. Imyitozo irangiye Umutoza Frank Torsten Spittler yaganiriye n’itangazamakuru maze agaruka ku myiteguro n’ibihe bitoroshye n’umunaniro abakinnyi bafite byaturutse ku mitegurire yo muri Libye.

Yatangiye agira ati “Sinzi uko abakinnyi bamerewe kuko ntitwabiganiriyeho, ariko nibaza ko bitoroshye, kumara amasaha 24 nta kuryama warangiza ukamara n’indi saha imwe idakenewe uri ku Kibuga cy’Indege banze kuturekura, ni ibihe bikomereye umubiri, ariko twabashije guhangana na byo.”

Yakomeje agira ati “Twakoze imyitozo yoroheje uyu munsi, ndetse ejo n’ejobundi dufite indi myitozo, aho dutegereje abandi basore ngo bahagere. Rero muri rusange ntabwo ibihe byoroshye cyane, gusa twaje tunizi na mbere hose, gusa ntacyo bitwaye.”

Uyu mutoza w’imyaka 62 y’amavuko, yakomeje avuga gukererwa kwa bamwe mu bakinnyi by’umwihariko abakina mu mahanga ya kure ku mpamvu zitabaturutseho, bigira ingaruka ku myiteguro y’Ikipe muri rusange.

Ati “Ubu navuga ko bamaze gukererwa kandi ni ibindi bitadufasha cyane, ariko turabyakira kuko ntacyo twabihinduraho. Baturuka ahantu kure cyane, kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [Kwizera Jojea], Azerbaijan [Mutsinzi Ange Jimmy] cyangwa Ukraine [Bizimana Djihad] ni inzira ndende kugera hano, bisaba igihe kirekire, rero ni amahirwe make kuri twe si byiza.”

Aguruka ku myiteguro yagize ati “Ni ukuri gukinira hano ntibiba byoroshye. Sinakubwira ibyo tugiye gukina kuko ntawamenya bashobora kuba bari kureba iki kiganiro [hahahah] gusa turiteguye kandi neza ku buryo twizera ko umusaruro uzaba mwiza.”

Umukino uzahuza Amavubi na Libye uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu taliki 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya ‘June 11 Stadium’, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe taliki ya 10 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro.

Umutoza, Frank Torsten Spittler w’Amavubi avuga ko gukererwa kwa bamwe mu bakinnyi bimuteza ibihombo!

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje