Umutoza w’Amavubi akomeje gutungurwa n’uburyo umukinnyi wa Rayon Sports akina mu Rwanda kandi afite ubushobozi buhambaye bwo gukinira amakipe akomeye ku Mugabane w’i Burayi

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Ferrer akomeje gutangarira ubuhanga budasanzwe bwa Rwatubyaye Abdul usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sports.

Ku munsi w’ejo nibwo abakinnyi bahamagawe mu Amavubi batangiye kujya mu mwiherero bitegura Ikipe y’Igihugu ya Benin bazacakirana tariki 22 Werurwe mu mukino ubanza uzabera muri Benin na tariki 27 Werurwe 2023 mu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Ubwo bari bageze mu mwiherero umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer yakiranye urugwiro rudasanzwe myugariro wo hagati Rwatubyaye Abdul amubwira ko ari umuhanga wo ku rwego ruhambaye ndetse ko akwiye kuba akina ku Mugabane w’i Burayi.

Uyu myugariro wa Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka biravugwa ko ashobora kuzerekeza mu gihugu cya Turkey gusinyira ikipe yaho imaze igihe kinini imwifuza.

Rwatubyaye Abdul azabanza mu kibuga we na myugariro Mutsinzi Ange ni bo bazaba bayoboye ubwugarizi bw’Amavubi azaba ari guhatanira itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe