Umutoza wa rayon sports Haringingo Francis yahishuye ishusho ya rayon sports izaba iryana umwaka utaha.

Haringingo Francis, umutoza mushya wa Rayon Sports yakomoje ku ishusho ya rayon sports yumwaka  utaha agaragaza abakinnyi bazongerwa mu ikipe ndetse nabashobora  gusezererwa bibaye ngombwa.

Kuri ubu umutoza wa rayon sports avuga ko ikipe ya rayon sports izaba ari ikipe ikomeye inatandukaye umwaka utaha aho avuga ko izaba ari ikipe Iyana.

Ku bijyanye nabakinnyi izarekura Haringingo avuga ko uretse abakinnyi batangajwe basezerewe ubu nta wundi mukinnyi yavuga uzasohoka muri iyi kipe cyangwa azagumana mbere yo kubona niba abakinnyi yifuza bose azababona.

Nyuma y’umusaruro utari mwiza mu mwaka wa 2021-22, Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kubaka ikipe bushya aho yahereye ku bakinnyi b’abanyamahanga isezerera abagera kuri 5.

Si abo kuko hari n’abakinnyi b’abanyarwanda yamaze kubwira ko batazakomezanya, gusa amakuru avuga ko hari n’abandi benshi iyi kipe ishobora kurekura.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko ataramenya abo azasigarana cyangwa azarekura kuko byose bizaterwa n’uko azabona abakinnyi arimo yifuza cyangwa atazabanona.

Ati “sinakubwira ngo tuzasigarana abakinnyi bangahe abakinnyi turimo twifuza bose tutarababona, nkeka ko nitumara kugura abakinnyi ari bwo tuzabona abakinnyi dushobora kugumana n’abo dushobora kongera amasezerano ariko kugeza ubu abakinnyi bose bagifite amasezerano baracyari abakinnyi ba Rayon Sports, sinavuga ngo tuzarekura uyu kandi tutarabona uwo tuzamusimbuza.”

Ni umutoza uvuga ko ari kugira uruhare mu bakinnyi barimo kugurwa na Rayon Sports, aho mu Rwanda bibanze ku bakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, ni mu gihe mu banyamahanga ho bazazana abakinnyi bakomeye kandi bafite ubunararibonye ku buryo bazaza gufasha abakinnyi bakiri bato iyi kipe yaguze.

Kuri ubu ikipe ya rayon sports ikomeje gushakisha uko yakwiyubaka kugira ngo ishake uko yazatwara igikombe cya shampiyona umwaka utaha.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda