Umutoza wa Police yaciwe ku kibuga mu gihe cy’amezi 12

Umutoza wa Police Handball Club yahagaritswe amezi 12!

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki “Handball” mu Rwanda [FERWAHAND], ryahagaritse Umutoza wa Police Handball Club, CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine igihe cy’amezi 12 atagaragara mu bikorwa by’uyu mukino n’amande y’ibihumbi 200 by’Amanyarwanda kubera kwikura ku kibuga umukino wa mbere wa Kamarampaka utarangiye.

Ni umukino wa nyuma wa Kamarampaka “PlayOffs” wahuje iyi kipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Police HC n’iy’Ingabo z’Igihugu, APR FC; aho amakipe yombi yagombaga gutanguranwa imikino 2 muri 3.

Umukino wa mbere wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 ubera ki kibuga cya Kimisagara. Icyakora, uyu mukino ntiwarangiye kubera ko Police HC yikuye itishimiye imisifurire. Police yaje gutsinda umukino wa kabiri hitabazwa uwa 3 maze APR irawutsinda ihita inegukana Igikombe.

Bijyanye n’iyo myitwarire, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ryaje gufata umwanzuro wo gutera mpaga Police muri uyu mukino ariko ivuga ibindi inzego zibishinzwe zikirimo kubisesengura neza.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 1 Kanama 2024, FERWAHAND yasohoye itangazo rivuga ko Police HC yahanishijwe amande y’ibihumbi 500 Frw, mu gihe umutoza wayo CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yahagaritswe amezi 12 atitabira ibikorwa ibyo ari byo byose by’uyu mukino.

Bati “Nyuma yo gukora ubugenzuzi ku byabaye hashingiwe ku mategeko agenga shampiyona mu Rwanda n’agenga Handball ku Isi ku gice kijyanye n’ibihano; turabamenyesha ko umutoza mukuru wa Police HC bwana CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana ahagaritswe mu gihe kingana n’amezi 12 atagaragara mu bikorwa bya Handball byose hakiyongeraho amande y’amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda.”

Nyuma y’ibi bihano bivuze ko Police HC isanzwe iri mu zikomeye mu Rwanda, igomba guhita ishaka undi mutoza wo kuyifasha kwitegura neza amarushanwa akurikiyeho.

Umutoza wa Police Handball Club yahagaritswe amezi 12!

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje