Umutoza ugiye kuza gutoza Rayon Sports , batangiye ku mushidikanyaho kubera ubunshuti afitanye na Carlos Ferrer utoza Ikipe y’Igihugu Amavubi

 

 

Biravugwa ibiganiro bigeze aheza hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Goldev usanzwe utoza ikipe y’iCyiciro cya kabiri muri Ukraine, uyu mutoza yigeze gukora muri Shakhtar Donetsk yo mu cyiciro cya Mbere iwabo, asanzwe afite Licence A ya UEFA.Goldev ni inshuti ya Carlos Ferrer utoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, ndetse yaje mu Rwanda muri Werurwe na Mata uyu mwaka mu mishinga yo gufasha abakinnyi b’abanyarwanda kubashakira amakipe ku Mugabane w’u Burayi.

Ubwo yari ari mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ndetse yakurikiye imikino Murera yakinnye muri Werurwe na Mata irimo uw’umunsi wa 25 wa Shampiyona Gikundiro yatsinzwemo na Police FC ibitego 4-2 kuri Stade ya Muhanga.

Goldev kandi yari muri bake bemerewe gukurikira imyitozo y’Ikipe y’Iguhugu Amavubi ya tariki 28 Werurwe 2023 yiteguraga umukino wo gushaka Itike y’Igikombe cya Afrika u Rwanda rwatewemo mpaga na Benin, wabereye kuri Kigali Pele Stadium tariki 29 Werurwe 2023, Rayon Sports irifuza ko Goldev wemeye guhembwa $6,000 yayibera Umutoza mukuru ndetse ibiganiro byo kuzayitoza umwaka umwe bigeze ahashimishije, mu minsi mike hakazamenyekana icyo byagezeho.Hari andi makuru avuga ko Gikundiro izatangaza Umutoza mushya mu cyumweru gitaha.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda