Umutoza mushya w’Intamba Mu Rugamba z’u Burundi yahamagaye bane bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Rukundo Onesime, Muderi Akbar, Aruna Moussa Madjaliwa na Abedi Bigirimana bahamagawe mu Intamba Mu Rugamba

Abakinnyi babiri ba Police FC Rukundo Onésime na Bigirimana Abedi, uwa Gasogi United, Muderi Akbar na Aruna Moussa Madjaliwa ukinira Rayon Sports FC bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi “Intamba Mu Rugamba” izahura n’amakipe y’Ibihugu bya Malawi na Sénégal mu kwezi k’Ugushyingo, mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2025.

Ni u Burundi buherutse kwereka Umutoza Ndayiragije Etienne umuryango bukimika Sangwa Mayani Patrick bumugira Umutoza w’Ikipe y’Igihugu mu mupira w’amaguru, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Umunyezamu w’Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu, Rukundo Onesime ni we wongeye guhanagarwa nyuma y’igihe kirekire, mu gihe Shaban Hussein Tshabalala wa AS Kigali na Rukundo Abdul Rahman “Paplay” wa Rayon Sports batabonye umwanya muri iyi kipe.

Uretse Rukundo Onesime, umutoza yahamagaye mugenzi we bakinana muri Police FC, Bigirimana Abedi. Hari kandi Aruna Moussa Madjaliwa wa Rayon Sports na Kapiteni wa Gasogi United, Muderi Akbar bongewe guhamagarwa.

Nyuma yo guhamagara aba bakinnyi, Sangwa Mayani Patrick yagize ati “Umukinyi utari muri mu bahamagawe si ukuvuga ko namwibagiwe, nzamuhamagara mubwire impamvu atagiyemo. Harimo umukinyi umwe uzongerwa mu bakinyi b’inyuma”.

Itariki 14 Ugushyingo [11] 2024, U Burundi buzakirira Malawi muri Côte d’Ivoire, mu gihe Itariki 19 Ugushyingo 2024, u Burundi buzakina na Sénégal.

Rukundo Onesime, Muderi Akbar, Aruna Moussa Madjaliwa na Abedi Bigirimana bahamagawe mu Intamba Mu Rugamba
Urutonde rw’Abakinnyi bose bahamagawe
Umutoza Sangwa Mayani Patrick uherutse gusimbura Ndayiragije Etienne

Related posts

Kwishyurirwa amadeni ya miliyoni 420 RWF, gukomorera Muvunyi, Gacinya, Sadate na Rwagacondo, iremwa rya “Board” n’amatora! Twamenye imyanzuro 5 ikomeye yavuye mu nama y’ibanga yahuje Rayon Sports n’inzego zireberera Siporo

Amavubi yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, Perezida wa FERWAFA yongera amavuta mu itabaza ryo kugarukana Djibouti [AMAFOTO]

FERWAFA yashyize hanze amatike y’umukino Amavubi ateganya kumvishamo Djibouti