Umutoza mukuru w’Amavubi Adel kumanywa aba aryamye – Ubundi akagarukana imbaraga zo guhabya amakipe 

Ku wa 25 Werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye na Lesotho mu mukino wo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, bituma u Rwanda ruguma ku mwanya wa kabiri mu itsinda, inyuma ya Afurika y’Epfo, mu gihe Lesotho yo yagumye ku mwanya wa nyuma.

Nyuma y’uyu mukino, abanyamakuru bagerageje kuvugisha umutoza mukuru w’Amavubi, Adel Amrouche, ariko ntibyakunda kuko yahise ajya mu rwambariro. Mu mwanya we, umutoza wungirije, Eric Nshimiyimana, ni we wagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Eric Nshimiyimana yatangaje ko umutoza mukuru amaze iminsi arwaye, bityo bikamusaba kuruhuka kumanywa kugira ngo abone imbaraga zo gutoza. Yagize ati:

“Umutoza amaze iminsi arwaye, buriya kumanywa aba aryamye kugira ngo aze kubona imbaraga zo kuza gutoza.”

Mu yindi mikino yabaye kuri iyo tariki, Afurika y’Epfo yatsinze Bénin ibitego 2-1, mu gihe Nigeria na Zimbabwe zinganyije 1-1. Ibi byatumye urutonde rw’agateganyo rw’itsinda ruhagarara gutya:

Afurika y’Epfo – Amanota 13

Rwanda (Amavubi) – Amanota 8

Bénin – Amanota 8 (ifite umwenda w’igitego kimwe)

Nigeria – Amanota 7

Zimbabwe – Amanota 6

Lesotho – Amanota 5

Amavubi aracyafite amahirwe yo gukomeza, ariko azasabwa kwitwara neza mu mikino isigaye.

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe