Umuterankunga mushya ageze kumuryango yinjira muri Rayon Sport. Ese ninde? inkuru irambuye!

Ikipe ya Rayon Sport iri mubiganiro n’umuterankunga mushya uzajya uyiha akayabo k’amafranga akabakaba million 200, ndetse akazajya ayifasha mugushakira abakinnyi bayo amakipe.

Amakuru mashya: Umuterankunga mushya ageze kumuryango yinjira muri Rayon Sport. Ese ninde? ibiganiro bigezehe? Soma inkuru irambuye hano ndetse urusheho gusobanukirwa namakuru yose ari mu ikipe ya Rayon Sport ikundwa na Benshi mu Rwanda ndetse abaterankunga benshi bakaba bifuza kuba baza bagakorana na Rayon Sport Ikipe abenshi bakaba bayifata nk’urutirigongo rwa championa y’u Rwanda .

Nyuma rero yuko ikipe ya Rayon Sport izahajwe bikomeye n’ingaruka z’icyorezo cya covid-19, ubuyobozi byayo bwahisemo gushakira igisubizo mukuba hashakwa abaterankunga batandukanye ndetse no kuba yagirana amasezerano namakipe akomeye mu rwego rwo gufasha abakinnyi ba Rayon Sport. kurubu umuterankunga mushya ageze kumuryango yinjira muri Rayon Sport bikaba bivugwa ko ari ikigo gikomeye cyane gikorer ingendo zo mukirere aricyo Quatar Air Ways.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa Rayon Sport, nuko uyumuterankunga mushya ugeze kumuryango yinjira muri Rayon Sport koko bagiranye ibiganiro ndetse kubwabo bakaba babona bizabyara umusaruro mwiza cyane ko iyikipe ikomeje igikorwa cyo kubarura abakunzi bayo mu Rwego rwo gukomeza kwereka abafatanya bikorwa haba abashya ndetse nabasanzwe ko koko iyikipe ariyo yambere ifite abafana benshi haba hano mu Rwanda ndetse no muri Afrika nkuko abantu batandukanye bagenda babigarukaho umunsi kumunsi.

Nkwibutse ko iyikipe niramuka igize ayamahirwe yo kumvikana nuyumuterankunga mushya nawe akagira amahirwe yo kuza gukorana na Rayon Sport, kumpande zombi kizaba ari ikintu gikomeye cyane ndetse kizafasha impande zombi cyane ko hamenyekanye akayabo uyumuterankunga azaha ikipe ya Rayon Sport ariko nyamara ntihigeze hamenyekana akayabo uyumuterankunga azakura mu ikipe ya Rayon Sport.

Uretse kuba uyumuterankunga mushya wa Rayon Sport ugeze kumuryango yinjira azaba ateye inkunga ikipe ya Rayon Sport, ikindi wamenya nuko ikikigo gisanzwe gikorana namakipe yibihangange arimo na FC Barcelona yo mugihugu cya Espagne ndetse nandi makipe akomeye cyane haba hano kumugabane wa Afrika ndetse no ku isi muri Rusange. mugihe byakunda ko uyumuterankunga mushya wa Rayon Sport ugeze kumuryango yinjira muri Rayon Sport yabasha kumvikana n’iyikipe, byaba byemejwe ko iyikipe izaba iri muzikomeye mumwaka utaha w’imikino nkuko byagiye bigarukwaho cyane n’abayobozi ndetse nabakunzi ba Rayon Sport.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda